00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guinness Des Records yemeje Hilda Baci nk’umuntu waciye agahigo ko kumara amasaha menshi atetse

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 13 June 2023 saa 07:30
Yasuwe :

Igitabo cy’abanyaduhigo ku Isi Guinness Des Records cyemeje agahigo kashyizweho n’umutetsi wo muri Nigeria, Hilda Baci wemejwe nk’umuntu wa mbere wamaze amasaha menshi atetse.

Hilda Baci yasutse amarira ubwo yamenyaga aya makuru y’uko agiye guhabwa igihembo cyemeza aka gahigo yashyizeho tariki 15 Gisurasi 2023.

Uyu mukobwa w’imyaka 27 aherutse guca ibintu muri Nigeria no muri Afurika muri rusange nyuma yo kumara amasaha 100 atetse.

Icyo gihe ntabwo Guinness Des Records yahise yemeza ibyakozwe ahubwo yatangaje ko igiye kubisuzuma neza ikareba niba ari ukuri.

Nyuma y’ukwezi kumwe ibyo bibaye icyemezo cyashyizwe ahagaragara na Guinness Des Records kigaragaza ko uyu mukobwa yamaze amasaha 93 n’iminota 11 atetse.

Inzego zishinzwe kwemeza uduhigo zakuyeho amasaha arindwi nyuma yo gusuzuma neza bagasanga Hilda Baci yararuhutse iminota irenze itanu nyuma yo kugeza ku masaha 93.

Mu mategeko agenga abakora aka gahigo baba bemerewe umuntu umwe ubafasha mu gihe bari mu karuhuko k’iminota itanu bakaba basinzira by’akanya gato no kujya mu bwiherero.

Ikindi gikorwa muri icyo gihe cy’akaruhuko ni ugusuzuma ubuzima bwe niba buhagaze neza, agahabwa massage n’ibindi bimufasha kuruhuka.

Ni agahigo Hilda Baci yesheje akuraho akari gafitwe n’umuhindekazi, Lata Tondon uherutse kumara amasaha 87 n’iminota 45 atetse mu 2019.

Hilda Baci yatetse indyo zirenga ijana zirimo Jollof rice, pasta, akara, n’izindi yatangiye guteka ku wa 11 Gicurasi kugeza ku wa 15 Gicurasi 2023.

Ni igikorwa yakoreye mu mujyi wa Lagos mu isoko rya Lekki hari hashyizweho camera zisuzuma neza ibyo akora niba nta manyanga yazamo.

Ibiryo uyu mukobwa yatetse byahabwaga abantu batandukabye bari bitabiriye iki gikorwa bareba ibyo akora.

Hilda Baci aherutse gutangaza ko ibyo yakoze ari igikorwa yari amaranye igihe kinini yifuza gukora ikintu cyamenyekanisha igihugu cye, umuryango we ndetse gitanga icyitegererezo ku bagore bo muri Nigeria.

Ubwo yari muri iki gikorwa Hilda Baci yari ashyigikiwe n’abantu benshi barimo ibyamamare nka Wizkid, Burnaboy n’abandi.

Umuyobozi w’Umujyi wa Lagos, Babajide Sanwo-Olu, yasuye ahaberaga iki gikorwa ku wa 14 Gicurasi 2023.

Ubwo ibi byabaga bamwe mu bashimiye uyu mukobwa barimo uwahoze ari Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari, wavuze ko ibyo Hilda Baci yagezeho bifite igisobanuro gikomeye ku gihugu n’urubyiruko muri rusange.

Hilda Baci yakoze ibi ashaka kwamamaza ibiryo byo muri Nigeria no gutanga icyitegererezo ku bagore bo muri Nigeria
Hilda Baci yakuyeho agahigo kari gafitwe n'umuhinde Lata Tondon wamaze amasaha 87 n’iminota 45 atetse
Ubwo Hilda Baci yari amaze amasaha 96 atetse abantu bari hanze y'igikoni cye bamusabye kongeraho andi masaha ane na bo bakomeza kumuririmbira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages