Mu buryo utatekerejeho, uhita winjiza umwuka myinshi maze ukawufunga. Ibyo bituma ibihaha byawe byaguka kandi agatuza kawe kakaza imbere. Ufunga amaso, ururimi rwawe na rwo rugafunga igisenge cy’akanwa, maze mu kanya nk’ako guhumbya, ugasohora uwo mwuka ku muvuduko wa kilometero 160 ku isaha.
Ibi umubiri wawe ubikora kugira ngo wirinde indwara n’ibindi bintu byose bishobora kuwinjirira binyuze mu izuru. Ubwo bwirinzi ni na bwo umubiri uba uri gukoresha iyo ukoroye.
Iyo hari virusi umukungugu, cyangwa ikindi kintu kitari cyiza ku mubiri cyinjiye mu muhogo, umubiri wawe uhita ukoresha ubwirinzi bwo gukorora kugira ngo icyo kintu kitagera ku bihaha, bityo kikabangamira imikorere y’ubuhumekero.
Impamvu ukomeza gukorora inshuro nyinshi iyo urwaye inkorora, ni uko virusi ziba zaheze mu nzira y’ubuhumekero zikahashinga ibirindiro. Umubiri wawe ukomeza gukoresha ubwirinzi bwo gukorora kugira ngo uzisohore, ariko hari igihe bisaba ko wifashisha imiti yica izo virusi kugira ngo ukire.
Kugerageza guhagarika kwitsamura mu gihe bije, bishobora guturitsa imitsi y’ubwonko, iy’amaso, amazuru, cyangwa ingoma z’amatwi. Abantu ntibashobora kwitsamura mu gihe basinziriye, kubera ko imitsi ishinzwe iki gikorwa iba iri kuruhuka.
Hagati ya 18% na 35% ku ijana by’abantu, barwaye indwara yo kwitsamura iyo bari ahantu hari urumuri rwinshi rw’izuba, ibyo bikaba bizwi nka ACHOO syndrome. Hari n’abantu bitsamura iyo bari gupfura ingohe zabo.
Mu 2015, Katelyn Thornley wari ufite imyaka 12, yamaze ukwezi kurenga yitsamura inshuro zigera ku bihumbi 12000 buri munsi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!