Haba uwibagishije (plastic surgery) cyangwa uwambaye iyi kariso bose bagaragara neza imbere y’abababona, ariko ukuri kwa byose kwihishe inyuma. Bamwe batinya kuba bakwibagisha kuko bidahira imibiri yose; hari ababikora bikabagiraho ingaruka, zishobora no kuba kanseri.
Mu gihe hari bamwe mu bakobwa batuye mu Mujyi wa Kigali bemeza ko hari byinshi mu bibatera kwishimira no kugura imyenda y’imbere ibahindurira ubwiza, hari benshi mu basore bavuganye na IGIHE, bagaragaje ko baterwa ipfunwe no gukundana n’abakobwa bambara amakariso abongera ibibuno.
Mwiseneza Caliste ni umusore wirabura ufite imyaka 18, atuye mu Murenge wa Nyakabanda. Yemeza ko aramutse amenye ko umukunzi we yambara imyenda imugaragaza uko atari byamubabaza cyane ndetse bahita bacana uumubano.
Ati “ Iyo uri umukobwa nkunda mba ngukundira uko uteye kose; rero ndamutse menye ko wambara ikariso nk’izo cyangwa ibintu biguhindura bikakunyereka uko utari utari twahita turekana kuko byaba binyereka ko utanyizera, wabonaga ko ntagukundira uko uteye”.
Rukundo Djabil utuye i Remera, na we agaragaza ko nta kintu cyamutera isoni n’ikimwaro ndetse n’agahinda nko kumva abasore bagenzi be cyangwa abandi bantu bamubwira ko umukunzi we yambara ikariso zimwongerera ibibuno.
Yagize ati “Uzi kumva abantu bavuga ngo umukunzi wawe yambara amakariso amwongerera ikibuno kuko ntacyo agira? Ibyo birutwa no gukundana n’umuntu uziko nta kibuno yigirira kuko uba umukundira uko ateye.”
Gusa hari n’abakobwa bambara uyu mwambaro ubwabo usanga bibatera isoni bitewe n’uko nta n’umwe uba yifuza ko hari uwamenya ko ayambaye. Iyo bimenyekanye kuri bamwe, bivugwa ko birinda kuyambarira aho bazwi bagera aho batabazi bakayakubitamo.
Binavugwa ko hari bamwe mu bakobwa n’abagore bamaze gusenyerwa no kwambara ya makariso kuko atuma abagabo babashamadukira bagatungurwa n’ibyo babonye ku munsi wa mbere wo guhuza urugwiro…



















TANGA IGITEKEREZO