Ni ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga mu mitekerereze ya muntu bo muri Kaminuza ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubushakashatsi bwinshi bwagiye bugaragaza ko umunaniro ukabije no guhangayika bigira uruhare mu kongera ibiro mu buryo budasobanutse.

Ibyo abo bashakashatsi babishimangiye berekana ko uguhangayika no kwiheba abana bagira iyo ababyeyi babo batandukanye bibazanira ibyago byinshi byo kuzagira umubyibuho ukabije mu gihe bazaba bakuze.

Aba bahanga bagenzuye bitonze uburyo ingaruka z’amakimbirane mu muryango, gutandukana kw’ababyeyi mu gihe abana bakiri bato bigira ingaruka mu kwiyongera kw’ibiro haba mu gihe cya vuba cyangwa bitinze.

Prof. Jon Maner wari uyoboye ubushakashatsi yagize ati “ Kubaho muri iyo mibereho mu gihe ukiri umwana bigaragaza ko bigoye, kuba abantu bateganya uko bazabaho mu gihe kizaza biragorana icy’ingenzi ni uguharanira kubaho neza uyu munsi.”

Yakomeje agira ati “Uko igihe kigenda gishira usanga abantu bafata ingamba z’uburyo bashobora kurwanya uwo mubyibuho ukabije cyane cyane bagashakira mu mafunguro nk’aho ari yo abitera.”

Mu Bufaransa 15% by’abaturage bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije ariko umuryango ushinzwe iterambere n’ubukungu uvuga ko icyo cyorezo gishobora gukomeza kwiyongera ku buryo gishobora kugera kuri 21% kugeza muri 2030 haba mu Bufaransa no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.