Abakina umupira w’amaguru bamenyereye gukoresha umutwe rimwe na rimwe iyo bibaye ngombwa, mu bushakashatsi bwakozwe hagaragaye ko kuwutera n’umutwe bishobora guhungabanya ubwonko.
Mwalimu Michael Lipton wo muri New York yakoze ubushakashatsi ku bakinnyi b’umupira 37 bamaze imyaka 22 bawukina, agerageza kureba ingaruka iba kuri buri mukinnyi iyo ateresheje umutwe umupira; hakoreshejwe igikoresho cyabugenewe mu kureba mu bwonko (IRM de diffusion ) yasanze ubwonko bwabo bwangirika nk’uko tubikesha 7sur7.
Ubushakashatsi bwerekana ko umukinnyi w’umupira w’amaguru muri rusange imyaka ye ititaweho, ateza umupira umutwe inshuro esheshatu kugeza kuri 12 mu mukino umwe, kandi umupira muri rusange ushobora kugera ku muvuduko wa 50km ku isaha. Ibyo rero nubwo bitaturitsa imiyoboro yo mu bwonko, uko bigenda byisubiramo niko byangiza ubwonko nk’uko Mwalimu Lipton abivuga.
Kugeza ubu uwahitanywe n’ingaruka zo gutera umupira n’umutwe ni Jeff Astle w’imyaka 59 wakiniraga West Bromwich yo mu Bwongereza, wapfuye mu 2002. Niwe wamenyekanye wazize indwara yatewe no guteresha umutwe umupira igihe cyose yakinnye kandi bakinisha umupira w’amaguru ukoze mu ruhu.
Mwalimu Lipton akomeza agaragaza ko nubwo muri iki gihe imipira ikinwa itaremereye nk’iyo mu myaka ya za 1960 igihe uwo mukinnyi yakinaga, ntibiyibuza kuba nayo yagira ingaruka ku bwonko bw’uyikina.



















TANGA IGITEKEREZO