Iyo bigeze ku mbuga nkoranyambaga biba akarusho! Urubyiruko ruzimaraho umwanya munini cyane ugereranyije n’igihe rumara rukora ibindi bintu.
Nk’urugero muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, inyigo yakozwe na Gallup muri 2023 yerekanye ko 76.7% by’abangavu n’ingimbi bamara amasaha abiri cyangwa arengaho bakoresha imbuga nkoranyambaga buri munsi.
Ni mu gihe abamara amasaha nk’ayo bakora imikoro bahawe ku ishuri bangana na 29.1% bonyine.
Ibyo ariko bikomeje guhangayikisha inzobere mu by’ubuzima bwo mu mutwe, zihamya ko uko abana bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga bibongerera ibyago byo kugira umuhangayiko (anxiety) n’agahinda gakabije (depression).
Mu nyandiko umuganga wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Vivek Murthy, aherutse kunyuza muri The New York Times, yatanze umuburo ko hagombye kuba hari uburyo abakoresha imbuga nkoranyambaga bohererezwa ubutumwa bubaburira ko “zifite aho zihuriye n’ibibazo bikomeye ku buzima bwo mu mutwe bw’ingimbi n’abangavu.”
Yasobanuye ko ibyo byajya bihora byibutsa ababyeyi n’abana ko imbuga nkoranyambaga zitaragaragazwa nk’izitekanye.
Impuruza nk’iyo yatanzwe mu 1966 ku itabi, ubwo muganga Luther L Terry w’Umunyamerika yagaragazaga ko ritera kanseri y’ibihaha. Icyo byarakozwe, ku bifuniko by’itabi hatangira gushyirwaho ubutumwa buburira abarikoresha, bakaba bazi ko ryangiza ibihaha mbere yo kurinywa.
Ibihugu byinshi byakurikije uwo murongo kandi byatanze umusaruro wishimirwa.
Murthy yizera ko no ku mbuga nkoranyambaga hagiye hashyirwa ubutumwa bubanza kuburira abazikoresha ko atari nziza ku bana, byatuma ababyeyi barushaho kugenzura uko abana babo bazikoresha bikabarinda izo ngaruka.
Mu nyandiko ye, uwo muganga yanasabye ko abana batakwemererwa gukoresha telefoni mu bigo by’amashuri, kandi ababyeyi bakababuza kuzikoresha igihe bari ku meza n’igihe baryamye.
Mu 2023, Murthy yari yatanze umuburo ko hari ihuriro riri hagati y’ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga ku bana n’ibibazo ku buzima bwabo bwo mu mutwe.
Yahamagariye abashakashatsi gukora inyigo yimbitse isobanura neza uko imbuga nkoranyambaga zigira ingaruka ku bana.
Uwo muganga ariko abwira ababyeyi ko batagombye gutegereza igihe izo nyigo zicukumbuye zizakorerwa, ko ahubwo bagombye gushingira ku bihamya bihari bagahagurukira icyo kibazo mu maguru mashya kuko atari icyo kujenjekera.
Ati” Ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe mu bakiri bato ni ibintu bihangayikishije cyane, kandi imbuga nkoranyambaga byagaragaye ko ari zo mpamvu nyamukuru y’icyo kibazo.”
Mu gihe nta nyigo irahamya mu buryo budasubirwaho uko bigenda ngo imbuga nkoranyambaga zigire ingaruka ku buzima bwo mu mutwe bw’abana, hari ubushakashatsi bwerekanye ko uko bazikoresha cyane byongera ibyago byo kutanyurwa n’uko babayeho mu gihe bageze mu bugimbi n’ubwangavu.
Imbuga zigarukwaho cyane ni You Tube, Tik Tok, X (yahoze ari Twitter), Facebook, na Instagram.
Hari abandi bavuga ko izo mbuga nkoranyambaga zifasha abana gukomeza kubaka ubushuti na bagenzi babo bahahurira.
Umuryango w’inzobere mu buzima bwo mu mutwe wo muri Amerika, American Psychological Association, usobanura ko imbuga nkoranyambaga zidashobora gufatwa nk’izifite akamaro gusa, cyangwa nk’aho zifite ingaruka mbi gusa.
Nyamara mu bihe bitandukanye wagiye usaba ko ubutumwa bumwe na bumwe buhanagurwa kuri izo mbuga kuko bwashoboraga kugira abo buhungabanya.
Uwo muryango unavuga ko abana batarengeje imyaka 14 bagombye kujya bagenzurwa uko bazikoresha.
U Bwongereza buherutse gushyiraho itegeko risaba ibigo by’ikoranabuhanga gushyiraho ingamba zikakaye mu kugenzura imyaka y’abakoresha internet, hirindwa ko abana bagerwaho n’ubutumwa butabakwiriye. Biteganyijwe ko rizatangira gushyirwa mu bikorwa mu 2025.
Mu 2019 u Rwanda rwashyizeho ingamba zo kurengera abana mu mikoreshereze ya internet, ndetse hari n’itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga ryasohotse ku wa 22 Kanama 2018, ririmo ingingo zirengera abana.
Mu Nama nyunguranabitekerezo izwi nka “Rwanda Internet Governance Forum” yahuje inzego za Leta n’iz’abikorera zifite aho zihuriye n’ikoranabuhanga, yateranye mu Ugushyingo 2021; Umuyobozi ushinzwe Umutekano w’Amakuru muri Minisitiri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Kajangwe Maurice, yatangaje ko hari kurebwa uko hashyirwaho itegeko rishya rirengera abana mu by’ikoranabuhanga cyangwa hakavugururwa irihari, hakumirwa ingaruka ribagiraho.
Ifoto yakoreshejwe muri iyi nkuru yabonetse hifashishijwe ikoranabuhanga rya AI



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!