00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Habonetse injangwe ifite amatwi ane

Yanditswe na Berrick Munyeshyaka
Kuya 25 February 2026 saa 11:12
Yasuwe :

Inzu yita ku njangwe zidafite aho kuba muri Leta ya Alabama iri kwitegura gushakira aho kuba injangwe idasanzwe ifite amatwi ane imaze kuba ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga.

Iyi njangwe yitwa Dolby, ifite amezi arindwi, ikaba yaravutse itandukanye n’izindi kuko ifite amatwi ane aho kuba abiri.

Stephanie Brown ukora mu nzu yita kuri izi njangwe avuga ko iyi miterere itabangamira iyi njangwe kandi ko yumva neza nk’ibisanzwe.

Kugeza ubu hateganyijwe ko ibanza kubagwa aya matwi y’inyongera ikabona guhabwa umuryango uzayitaho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages