Ibyo bivuze ko zahuye n’abantu banduye iyo ndwara, ikazigeraho ariko imibiri yazo ikabasha kubaka ubudahangarwa.

Izi nyamaswa zijya kumera nk’impala zikunze kuboneka ku bwinshi muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo gishinzwe Inyamaswa n’Ubuzima bw’ibimera muri Amerika, bukaba bwarakorewe muri Leta enye zirimo Illinois, Michigan, New York, na Pennsylvania.

Mu nyamaswa 481 zasuzumwe hagati ya Mutarama 2020 na 2021, 33% zasanzwemo abasirikare bo kwirinda Covid-19, bivuze ko yigeze kugera mu mibiri yazo.

Mu bizamini byasuzumwe mu 2021 gusa, byagaragaye ko 40 % zasanganywe ibimenyetso bya Covid-19.

Abakoze ubushakashatsi, bavuze ko nta nyamaswa yigeze igaragaza ibimenyetso byatuma ijya kuvurwa cyangwa kwitabwaho byihariye.

Ubu bushakashatsi ni ikindi gihamya cy’uburyo icyorezo gikomeye n’uburyo gishobora gukomeza kuzahaza isi nyuma yo kwibasira abantu n’inyamaswa.

Izi nyamaswa zizwi nka deer mu Cyongereza zasanzwemo ibimenyetso bya Covid-19 ku bwinshi
Izi nyamaswa zizwi nka deer mu Cyongereza zasanzwemo ibimenyetso bya Covid-19 ku bwinshi