Dr. Wert yavuze ko we nk’umujyanama mu mitekerereze yahoraga afite amatsiko yo kumenya byinshi ku myizerere y’abantu ndetse n’imyanzuro bafata ishingiye kuri iyo myizerere bikaba nk’ibisanzwe mu buzima bwabo, aza gusanga amazimwe ari ikintu abantu bafashe nk’igisanzwe ku buryo usanga bayarimo kenshi ndetse hafi buri munsi.
Mu bushakashatsi bwe yitaye cyane ku bihe abantu baba barimo n’amarangamutima baba bafite, imyanya abantu baba bafite mu mibereho yabo ya buri munsi nk’inshingano baba bafite cyangwa imiterere y’akazi bakora, areba uko byaborohera guhurira mu mazimwe cyangwa ntibishoboke hagendewe kuri ibyo bihe barimo.
Umunyeshuri umwe mu babajijwe ubwo hakorwaga ubu bushakashatsi, Sheldon Fort, yavuze ko kuri we bigoye ko umunsi washira atumvise umwe mu banyeshuri bigana afite inkuru z’amazimwe avuga kuri bagenzi be.
Yatanze urugero rw’inkuru yaherukaga kubwirwa n’inshuti ye, avuga ko umukobwa wari mushya ku ishuri ryabo agatangira guhita aba ikimenyabose byaje kurangira atewe inda, gusa nyuma bikaza kumenyekana ko iyo nkuru yari igihuha.
Fort yavuze ko abanyeshuri babikoze bashobora kuba baragiriye uwo mukobwa ishyari kubera ukuntu yaje agahita amenyekana cyane mu kigo, bakabikora bashaka kumubabaza ndetse no gutuma acisha make hakagabanuka uburyo yitaweho na benshi.
Gusa Prof. KanMartha Putallaz wigishaga isomo rijyanye n’imitekerereze muri Kaminuza ya Duke ubwo hakorwaga ubu bushakashatsi, we yavuze ko atari kenshi abantu bajya mu mazimwe no gukwiza ibihuha bagamije kurakaza abandi.
Icyo gihe yavuze ko nk’abana babiri bato kuri bo kugirana ibiganiro birimo amazimwe ari bwo buryo bwabo bugaragaza ko ari n’inshuti zikomeye, aho muri bo ababikora bashaka kubabaza bagenzi babo aba ari 7% gusa.
Ati ‘‘Amazimwe ni n’uburyo abana bagaragazamo amarangamutima yabo mabi, ariko ni na bwo buryo bakoresha mu kugaragaza ko bashyize hamwe’’.
Naho Prof. Marion Underwood wo muri Kaminuza ya Texas we yavuze ko igitangaje cyane ku mazimwe ari uko afasha abayabamo kumenya ibyo kwihanganira no kutihanganira hakurikijwe ibyo baganira.
Ni mu gihe umwarimu wigishaga muri Indiana university bloomington ubwo hatangazwaga ubu bushakashatsi, Dr. Donna Eder, we yavuze ko amazimwe ari kimwe mu bintu byorohera abantu kubafasha kuba barema amatsinda bunguranamo ibitekerezo ndetse kabanumvikana.
Ati ‘‘Ikiba ni uko iyo umuntu yemeje ikintu, ntibikunze kubaho ko undi umwe, batatu cyangwa bane muri icyo gikundi bashobora guhakana’’.
Ibi yabitangaje nyuma yo gukorera ubushakashatsi ku matsinda atandukanye y’abanyeshyuri 78 bigaga mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, babimwemereye afata amajwi y’ibiganiro bagirana iyo bari mu masaha yo gufata amafunguro ya saa sita.
Mu isesengura yakoreye ayo majwi hasanze hafi 80% by’urubyiruko iyo bahuje urugwiro baganira, ibyo bavuga biba byiganjemo amazimwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!