Ababikoresha bavuga ko zimwe mu impamvu babikoresha harimo gushaka ibitotsi, kwiyibagiza ibibazo, gushaka ibyishimo, abandi bakabikora mu ikigare. ariko uko bikoreshejwe nabi byangiza ubwonko.
Marijuana cyangwa urumogi ni kimwe mu biyobyabwenge byangiza imikorere y’ubwonko, ubushobozi bwo gufata icyemezo gihamye bukagabanuka, kudakemura ibibazo bitandukanye nkuko bikwiye ndetse n’ibindi bisaba ubwonko gutekereza byihuse.
Ubushakashatsi bushya bwasohotse mu kinyamakuru Addiction, bugaragaza ko gukoresha ibiyobyabwenge nk’urumogi ku kigero kiri hejuru byangiza imitekerereze ya muntu.
Gukoresha urumogi bituma ubikoresha agira ibibazo byo kwibagirwa, ubushake buke bwo gukora ibikorwa bimwe na bimwe. Ibi bigira ingaruka ku buzima bwa buri munsi.
Dr, Alexandre Dumais, umwarimu w’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe muri kaminuza ya Montreal, akaba umwe mu bakoze ubushakashatsi, yavuze ko gukoresha urumogi bituma umuntu agira ibibazo byo gushyira umutima kubyo ari gukora (concentration), kwibagirwa ndetse no kunanirwa gufata mu mutwe ibyo wabwiwe.
Nko ku rubyiruko, kwiga birananirana, ku bakozi umusaruro mu kazi ukagabanyuka, ku batwara imodoka bakaba bakora impanuka cyane.
Icyakora ubushakashatsi bugaragaza ko ingaruka mbi ku bwonko zakoroha cyangwa zikagabanyuka mu gihe ukoresha urumogi abihagaritse. Ariko nanone bigaterwa n’ingano yafashe n’igihe amaze arukoresha.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!