00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagaragajwe ko byinshi mu birungo by’ubwiza bibamo udukoko dushobora gutera indwara

Yanditswe na Uwase Joie Clarisse
Kuya 18 December 2019 saa 10:35
Yasuwe :

Ubushakashatsi bushya bwakorewe muri Aston University yo mu Bwongereza bwagaragaje ko byinshi mu birungo by’ubwiza bikunze gukoreshwa n’abagore cyangwa abakobwa bibamo udukoko (bacteries) dushobora kugira ingaruka ku buzima bw’ababikoresha.

Nkuko byatangajwe mu kinyamakuru Applied Microbiological, ubwo bushakashatsi bwayobowe na Dr Armeed Bushar havugwamo ko nibura mu bwoko bw’ibirungo icumi, icyenda biba bifite utwo dukoko

Utwo dukoko duterwa no kumara gukoresha bimwe mu bikoresho ntibisukurwe, kuba hari ibikomeza gukoreshwa byararangije igihe no kuba bimwe mu bikoresho bifashisha bisiga ibyo birungo biba byanduye.

Byagaragaye ko 93% b’ibyo bikoresho byifashishwa mu gusiga ibirungo mu maso bitajya bikorerwa isuku.

Ibyo bituma utwo dukoko dusigara kuri ibyo birungo by’ubwiza n’ibikoresho bifashisha babyisiga bishobora gutera indwara zirimo iz’uruhu, iz’amaraso n’ibindi.

Byinshi mu birungo by'ubwiza byagaragaye ko bibamo udukoko dushobora gutera indwara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages