Iyi mpanuka yahitanye abasaga ijana, yagize ingaruka no ku bindi binyabuzima byabaga muri ako gace zikibikurikirana kugeza n’ubu nkuk byagaragajwe mu kinyamakuru cy’ubushakashatsi Science Advances, ku bushakashatsi bwakozwe n’inzobere zo muri Kaminuza ya South Carolina.
Ubwo bushakashatsi bwakorewe ku mbwa zikomoka ku zindi zari ziriho ubwo iturika ry’uruganda ryabaga, basanga hari ibisigisigi by’izo ngaruka ku buzima bw’izo mbwa nubwo atari zo byabayeho.
Abashakashatsi babashije kubona uburyo ki imirasire yagiye ikomoka ku iturika rya Nucléaire muri Chernobyl, yateye ingaruka z’igihe kirekire ku bisekuru bitandukanye by’ibinyabuzima.
Imbwa zikomoka ku zarokotse iyi mpanuka, byagaragaye ko zikigaragaza ingaruka zakomotse kuri iryo turika ndetse byanakomojweho na Tim Mousseau wigisha ubumenyi bw’ibinyabuzima muri Kaminuza ya Carolina y’Amajyepfo, aho yabwiye ABC News ko iyo mirasire yashegeshe ikanica inyamaswa nyinshi, ariko hari izabashije kurokoka.
Mu mirimo yabo, abashakashatsi bifashishije ibipimo by’amaraso birenga 300 bafashe hagati ya 2017 na 2019 muri gahunda yo kwita ku buvuzi bw’imbwa mu duce twa Chernobyl aho isubizo byavuye mu bushakashatsi bwabo, basanze bifite aho bihuriye n’ibyagiye bigaragara ku nyamaswa zarokotse iterwa ry’ibisasu kirimbuzi i Hiroshima na Nagasaki mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi.
Mousseau yanavuze ko abashakashatsi bakomeje kureba ibindi bintu bidasanzwe bishobora gukomoka kuri bene izi mpanuka, birimo kugira ibibyimba ku binyabuzima byagizweho ingaruka, kugira ubwonko buto cyane, ndetse n’impinduka mu buryo bwo kwirema kw’ibice by’umubiri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!