00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagati y’iminota 3 na 13 igihe kiza cyo kuryoherwa n’imibonano mpuzabitsina

Yanditswe na

Umutoni Rosine

Kuya 7 November 2015 saa 06:14
Yasuwe :

Si ngombwa igihe kirekire kugirango imibonano mpuzabitsina hagati y’abashakanye ibanogere kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko hagati y’iminota 3 na 13 abari gukora iki gikorwa baba banyuzwe.

Ubushakashatsi bwakozwe n’abaganga hamwe n’inzobere mu bumenyamuntu bo muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika na Canada, bakurikirana abantu 50 mu gihe cy’imyaka 10 bakababaza ku bijyanye n’ikigero cy’ibyishimo byabo mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina, n’igihe bamara muri icyo gikorwa.

Aba bashakashatsi bakaba bagaragaje ko imibonano imaze igihe kiri hagati y’umunota 1 n’iminota 2 iba ibaye mu gihe gito cyane, guhera ku minota 10 kugeza kuri 30 nayo ngo iba ibaye mu gihe kirekire, igihe kiza ngo ni iminota iri hagati y’itatu na 13.

Ikindi batangaje ngo ni uko benshi mu babajijwe bagaragaje ko iyo bakoze imibonano mpuzabitsina mu gihe gito bituma biheba, ndetse bakaba babura n’ubushake bwo gukora icyo gikorwa. Banzura bavuga ko igihe kirekire atari cyo gitera umunezero.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages