00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagiye kuba ubwirakabiri bw’izuba mu bice bimwe by’Isi

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 14 October 2023 saa 03:16
Yasuwe :

Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iby’isanzure, NASA, cyatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu, mu bice bimwe na bimwe by’iki gihugu no muri Mexico, Amerika y’Epfo n’iyo Hagati, hari buze kuba ubwirakabiri bw’izuba [Annular Solar Eclipse].

NASA yavuze ko abaturage bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bo bari bubashe kubona igice cy’ubwirakabiri bw’izuba [Partial annular solar eclipse].

Ubu bwirakabiri bw’izuba, buba igihe ukwezi kwaciye hagati y’izuba n’isi maze kugakingiriza urumuri rw’imirasire y’izuba. Kubera ko ukwezi ari guto kandi kuba kuri kure cyane y’umubumbe w’isi bituma imirasire y’izuba igera ku bice bimwe ku isi, bigatuma ababireba babona ikimeze nk’impeta y’umuriro.

Biteganyijwe ko ubu bwirakabiri buza guhera muri Leta ya Oregon muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, saa kumi n’ebyiri n’iminota 13 z’umugoroba ku masaha yo mu Rwanda.

NASA yatangaje ko buza gukomereza muri Leta ya California, Nevada, Utah, New Mexico, bukaza gusoreza muri Leta ya Texas saa moya n’iminota itatu z’umugoroba ku masaha yo mu Rwanda.

Iki kigo cyagiriye inama abaturage bashaka kuza kureba ubu bwirakabiri budakunze kuba, yo kuza kwambara indorerwamo zabugenewe mu rwego rwo kwirinda ko amaso yabo yakwangirika cyangwa bikabagiraho izindi ngaruka.

Kuva mu 1994 hamaze kuba ubwirakabiri bw’izuba muri ubu buryo, inshuro 18.

Hagiye kuba ubwirakabiri bw'izuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages