Ibi ni ibikubiye mu bushakashatsi bwashyizwe mu kinyamakuru cya Nature ku wa 17 Nzeri 2025.
Ubu bushakashatsi buvuga ko iyi AI ikoresha amakuru y’ubuzima bw’umuntu mu myaka yashize ikabasha kumenya ikibazo ashobora kuzahura na cyo mu myaka iri imbere.
Iyi AI, yiswe Delphi - 2M, yageragejwe ikoresheje amakuru arenga miliyoni y’abarwayi bo mu Bwongereza, ibona indwara zirenga 1000.
Ni ikoranabuhanga ryakozwe n’abashakashatsi bo mu Bwongereza, u Budage, u Busuwisi, na Danmark, bakoresheje ikoranabuhanga nk’iryakoze ChatGPT.
Iyi AI iracyari mu igerageza harebwa ko amakuru yayo, yakwizerwa ngo izajye yifashishwa mu kurwanya ibyorezo bishobora kwibasira abantu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!