Umwaka ushize nibwo batangiye gukusanya inkari z’abari bitabiriye iserukiramuco rya Roskilde, intego ikaba yari ukuzihinduramo inzoga n’amazi meza.
Mu minsi ishize aba bashakashatsi babashije guhindura litiro 1000 mo amazi yaje kwifashishwa mu gukora inzoga ikozwe mu ngano. Inkari zarakusanyijwe zishyirwa mu bubiko (reservoir) ubundi bazicanira hifashishijwe umuriro w’ingufu zituruka ku mirasire y’izuba.
Nyuma yo gucanira, amazi aba mu nkari atangira guhinduka umwuka, ubundi hagakurwamo ibindi bintu by’ingenzi nka phosphore na azote.
Umwe muri aba bashakashatsi witwa Sebastiaan Derese yabwiye Reuters ko iriya Phosphore na azote bateganya kujya babikoramo ifumbire mu gihe amazi yo azajya yifashishwa mu bikorwa bitandukanye birimo no gukora inzoga.
Kuba iyi mashini idasaba umuriro w’amashanyarazi nibyo aba bashakashatsi bashingiraho bavuga ko umunsi izaba yamaze kunonosorwa izakoreshwa n’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kugira ngo bibashe kubona amazi meza.
Iyi mashini kandi ishobora gukoreshwa ahantu hatandukanye haba hakenewe amazi meza kandi menshi nko ku bibuga by’imikino, amasoko n’ibibuga by’indege.


















TANGA IGITEKEREZO