Uruganda rw’imodoka rwo muri Autriche rwakoze imodoka y’akataraboneka iteye nk’inzu, igurishwa miliyoni eshatu z’amadorali. Uru ruganda rw’umugabo w’inzobere mu gukora amakamyo ,Mario Marchi ,rwahaye iyi modoka ibikenerwa byose mu nzu z’anaherwe.
Nk’uko BBC Auto ibitangaza, iyi modoka yitwa EleMMent Palazzo igura akayabo ka miliyoni eshatu z’amadorali (hafi miliyani ebyiri na miliyoni ijana z’amanyarwanda). Yubakiye kuri moteri yo mu bwoko bwa Volvo ikagira ikoranabuhanga ry’amakamyo y’ubwikorezi rikaze kuko yikoreye ibintu byinshi bigize inzu isanzwe.
Palazzo igizwe n’ibyumba byinshi birimo akabari, akabyiniro n’urunywero ruri hejuru ku gisenge aho abantu bicira inyota bumva umuyaga. Ifite icyumba cy’uruganiriro , ubwihererero n’ibindi byangombwa nkenerwa.
Uruganda Marchi Mobile rwakoze iyi modoka ruteganya ko iyi modoka izagurwa cyane i Dubai kuko ari ho higanje abaherwe bakunda imodoka zihenze.



















TANGA IGITEKEREZO