00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hakozwe imodoka y’akataraboneka igurishwa miliyoni eshatu z’amadorali( amafoto)

Yanditswe na

Ugirumukunda Herve

Kuya 16 August 2014 saa 01:06
Yasuwe :

Uruganda rw’imodoka rwo muri Autriche rwakoze imodoka y’akataraboneka iteye nk’inzu, igurishwa miliyoni eshatu z’amadorali. Uru ruganda rw’umugabo w’inzobere mu gukora amakamyo ,Mario Marchi ,rwahaye iyi modoka ibikenerwa byose mu nzu z’anaherwe.
Nk’uko BBC Auto ibitangaza, iyi modoka yitwa EleMMent Palazzo igura akayabo ka miliyoni eshatu z’amadorali (hafi miliyani ebyiri na miliyoni ijana z’amanyarwanda). Yubakiye kuri moteri yo mu bwoko bwa Volvo ikagira ikoranabuhanga ry’amakamyo (…)

Uruganda rw’imodoka rwo muri Autriche rwakoze imodoka y’akataraboneka iteye nk’inzu, igurishwa miliyoni eshatu z’amadorali. Uru ruganda rw’umugabo w’inzobere mu gukora amakamyo ,Mario Marchi ,rwahaye iyi modoka ibikenerwa byose mu nzu z’anaherwe.

Nk’uko BBC Auto ibitangaza, iyi modoka yitwa EleMMent Palazzo igura akayabo ka miliyoni eshatu z’amadorali (hafi miliyani ebyiri na miliyoni ijana z’amanyarwanda). Yubakiye kuri moteri yo mu bwoko bwa Volvo ikagira ikoranabuhanga ry’amakamyo y’ubwikorezi rikaze kuko yikoreye ibintu byinshi bigize inzu isanzwe.

Palazzo igizwe n’ibyumba byinshi birimo akabari, akabyiniro n’urunywero ruri hejuru ku gisenge aho abantu bicira inyota bumva umuyaga. Ifite icyumba cy’uruganiriro , ubwihererero n’ibindi byangombwa nkenerwa.

Uruganda Marchi Mobile rwakoze iyi modoka ruteganya ko iyi modoka izagurwa cyane i Dubai kuko ari ho higanje abaherwe bakunda imodoka zihenze.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages