00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hakozwe isutiye "soutien" izi ubwenge irinda umubyibuho

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 5 December 2013 saa 04:15
Yasuwe :

Isosiyeti ya Microsoft yakoze isutiye (Le soutien-gorge) izi ubwenge, izajya ifasha abagore kutarya cyane , bakabasha kugenzura imirire yabo igihe bafite ibibazo by’umunaniro mu rwego rwo kwirinda umubyibuho ukabije.
Inzobere z’iyi sosiyete mu ikoranabuhanga zakoze iyi sutiye, ngo zigamije gufasha abagore kugenzura ibiro byabo nubwo baba bafite ibibazo bitandukanye.
Urubuga 7sur7 dukesha iyi nkuru ruvuga ko iyi sutiye izajya ikoreshwa n’amabuye (des piles), ikazajya ibasha no (…)

Isosiyeti ya Microsoft yakoze isutiye (Le soutien-gorge) izi ubwenge, izajya ifasha abagore kutarya cyane , bakabasha kugenzura imirire yabo igihe bafite ibibazo by’umunaniro mu rwego rwo kwirinda umubyibuho ukabije.
Inzobere z’iyi sosiyete mu ikoranabuhanga zakoze iyi sutiye, ngo zigamije gufasha abagore kugenzura ibiro byabo nubwo baba bafite ibibazo bitandukanye.

Urubuga 7sur7 dukesha iyi nkuru ruvuga ko iyi sutiye izajya ikoreshwa n’amabuye (des piles), ikazajya ibasha no kugenzura uko umutima itera (le rythme cardiaque), imihindagurikire y’ubushyuhe n’ubukonje mu mubiri n’uburyo umuntu ahumeka.
Igihe umuntu wambaye iyi sutiye azajya aba adatuje muri we azajya abona ubutumwa bugufi muri telefoni ye igendanwa, bumubwira ko agomba kugabanya kurya buri kanya. Abakoze iyi sutiye ngo bafite intego yo gufasha abagore kumenya ibimenyetso by’uko bafite umunaniro.

Iyi sutiye izabanza kugenzurwa n’abakorerabushake mbere y’uko ijya ku isoko.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages