00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hakozwe robo y’ingore izajya ikorana imibonano mpuzabitsina n’abagabo

Yanditswe na

Umutoni Rosine

Kuya 6 October 2015 saa 08:08
Yasuwe :

Roxxxy ni izina rya Robo y’ingore izajya ikorana imibonano mpuzabitsina n’abagabo, ndetse ngo nayo izajya igira ubushake nk’ubwo abantu bitegura guhuza ibitsina bagira.

Ni ku nshuro ya mbere mu mateka y’Isi, hakozwe Robo igahabwa ubushobozi bwo gukora imibonano mpuzabitsina. Mu mpera z’uyu mwaka wa 2015, nibwo Roxxxy(niko bise iyo robo) izatangira gucuruzwa mu bwongereza n’ubwo inzobere mu bya siyansi zidashyigikiye iri koranabuhanga rigezweho.

Roxxxy ngo izi ibishimisha umuntu ikamenya nibyo adakunda mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina, izi gukurikirana ikiganiro kandi ikamenya kuguyaguya uwo bari kumwe .Nk’uko urubuga rwa 7sur7 dukesha iyi nkuru rukomeza rubivuga, iyi robo nayo ngo igira ubushake bwo gutera akabariro .

Mu mpera z’uyu mwaka wa 2015, nibwo Roxxxy izatangira gucuruzwa, ikaba ariyo ya mbere ikorana imibonano mpuzabitsina n’abantu ikozwe ku Isi, izaba iri ku giciro cy’amayero ibihumbi 6200.

Douglas Hines, umwe mu bakoze iyi Robo, avuga ko batagamije kuyisimbuza umugore cyangwa umukobwa, ahubwo ari igisubizo ku bagabo batandukanye n’abagore babo cyangwa batakibana kubera impamvu zinyuranye. .

Kathleen Richardson, umushakashatsi wo muri kaminuza ya Montfort mu Bwongereza, ntiyemeranya n’ibyabakoze iyi robo bavuga ngo kuri we ahubwo abona izazana ubusumbane hagati y’ibitsina, umugore akazasigara ameze nk’igikoresho kidafite agaciro, ibi bikazatiza umurindi uburaya.

Uwo mukobwa utagirango ni umuntu, ni Robo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages