00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hamenyekanye icyahitanye Beethoven nyuma y’imyaka 196 apfuye

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 23 March 2023 saa 04:47
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka 196 apfuye, abashakashatsi bagaragaje igishobora kuba cyarahitanye umuhanga mu muziki, Umudage Ludwig van Beethoven wapfuye tariki 26 Werurwe 1827.

Ludwig van Beethoven yabaye umwanditsi n’umucuranzi wa piano, ahimba injyana zitandukanye zifashishwa mu muziki uzwi nka ‘Classique’ ukoreshwa n’abahanga cyane.

Yacuranze ibihangano birimo “Per Elisa’’, “A melody of tears’’ n’izindi zatumye aba ikirangirire. Beethoven yavukiye mu Budage ku wa 15-16 Ukuboza 1770, yitaba Imana aguye i Vienne ku wa 26 Gicurasi 1827.

Mu gihe habura iminsi mike ngo hizihizwe imyaka 196 ishize apfuye, abashakashatsi bo mu bitaro bya Bonn mu Budage, bashyize hanze ubushakashatsi bakoze ku cyaba cyarateye urupfu rw’uwo munyabigwi.

Babipimye bifashishije uturemangingo fatizo (DNA) twavanywe mu musatsi aho basanze yarapfuye arwaye umwijima kuko wari warangiritse ndetse na Hepatite B.

Bavuze ko ubwo burwayi wongeyeho kuba yarakundaga inzoga cyane, aribyo byatumye umwijima uhagarara ntiwongera gukora, bimuviramo urupfu nkuko byashyizwe mu kinyamakuru cyandika ku buzima, Current Biology.

Beethoven mbere yo gupfa, yasize yanditse ko ashaka ko inzobere mu buvuzi zazakora ubushakashatsi ku rupfu rwe, Axel Schmidt umwe mu babukoze akaba avuga ko ari icyifuzo cye bashyiraga mu bikorwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .