00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hanyomojwe amakuru y’uko ibitera bishobora gusambanya abagore

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 19 September 2023 saa 11:12
Yasuwe :

Imwe mu nkuru zasakaye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda muri Kamena 2023 ni iy’uko Ibitera byari bibangamiye umutekano w’abaturage bo mu Karere ka Musanze ku bwo kubangiriza imyaka, ariko hanavugwa ko zisambanya abagore.

Mu gushaka kumenya ukuri ku mibereho y’izi nyaamswa mu bijyanye no gukora imibonano mpuzabitsina, kuba igihe cyagera zigashaka kuyikora n’abantu, IGIHE yifashishije ibikubiye mu nkuru zivuga ku kuba ibitera hari abantu byaba byarasambanyije ku ngufu mu bindi bihugu.

Nko mu 2015 muri Kenya hakwiriye inkuru z’ibitera bisambanya abagore ndetse bikanabahohotera mu bundi buryo.

Aganira n’Ikinyamakuru Anadolu Agency cyandikira muri Turquie, umugore w’umuhinzi muri Kenya mu gace ka Endarasha, Mary Wairimu, yavuze ko ibitera n’inkende byangiza ubuzima bw’abo muri ako gace bisambanya abagore ndetse bikangiza imyaka yabo.

Ati ‘‘Ibitera biri kuva mu ishyamba bikangiza imyaka yose. Biri kuyirandura bikayirya biyihereye mu mizi. (…) igihe cyose wambaye nk’umugore biragusuzugura, ntibitinya abagore. Numvise umugore wasambanyijwe n’itsinda ry’inkende n’ibitera.’’

Uyu mugore n’abandi baganiriye na Anadolu Agency banavuze ko ibyo bitera iyo bibonye abagore bigerageza kubasembura bibereka imyanya ndangagitsina yabyo.

Mu 2017 na bwo havuzwe inkuru y’igitera cyiswe igitinganyi cyasambanyaga abagabo mu Majyaruguru y’Iburengerazuba bwa Afurika y’Epfo ndetse batanu bajyanwa mu bitaro.

Icyo gihe byavuzwe ko ababyeyi bo mu gace ibyo byaberagamo bagize ubwoba, batangira kohereza abana babo b’abahungu ku ishuri babambitse amajipo n’amakanzu mu kwirinda ko abana babo basagarirwa n’icyo gitera.

Aya makuru yaba afite ishingiro?

Umuyobozi wa Pariki ya Nyungwe ibamo inyamaswa zitandukanye zirimo n’ibitera akaba n’inzobere mu kumenya imibereho y’inyamaswa, Protais Niyigaba, aherutse kubwira IGIHE ko nta makuru bafite ashingiye kuri siyansi agaragaza ko ibitera bisambanya abagore, ibyavuzwe i Musanze akaba abigereranya n’amakabyankuru.

Ati ‘‘Iyo biza kuba ari ibintu bibaho biba byarahereye nko mu Kagera aho ziba (baboons) ari nyinshi cyane no muri Nyungwe. Mu Birunga ubusanzwe ntabwo ibitera bihaba, ntabwo biri ku rutonde rw’inyamaswa basanzwe bagira. Ni amakabyankuru yaturutse ku kuba ari inyamaswa batari basanzwe bamenyereye. Ubwo niba ari ho byabaye ni bwo bwa mbere byaba bibaye.’’

‘‘Ni inyamaswa zishobora kona, ibyo kurya ni byo bizishishikaza cyane. Nta rugero ruzwi rw’ibitera bigerageza gufata abantu ku ngufu.’’

Niyigaba yongeyeho ko icyo bazi ari uko ibitera bijya bisagarira abana bato bikabasuzugura ku buryo bishobora kubahohotera mu bundi buryo bikaba byabakomeretsa, ariko kugeza ubu nta makuru ahari yizewe avuga ko ibitera bishobora gusambanya abantu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages