00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hari abagore basaba abavuzi gakondo kubacira imyeyo

Yanditswe na

Umutoni Rosine

Kuya 18 January 2016 saa 07:33
Yasuwe :

Abagore batakunnye bakiri abangavu, basigaye bagana abavuzi gakondo bakabaha umuti bakoresha, bakanabafasha muri icyo gikorwa, bakabishyura akayabo.

Abagore baba barashatse batarakoze umuhango wo gukuna (Guca imyeyo), kuri ubu ngo basigaye bagana abavuzi ba gakondo bakabaha umuti wa Kinyarwanda bifashisha muri icyo gikorwa, mu gihe cy’ukwezi kumwe bakaba bamaze kugwiza.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’umwe mu bavuzi gakondo ukorera mu Murenge wa Gatsata wifuje ko izina rye ritashyirwa mu itangazamakuru, yavuze ko yakira umubare w’abagore batari munsi ya 15 ku munsi, baje gushaka umuti wabafasha guca imyeyo, ariko kandi ngo bakanamusaba kubibakorera.

Yagize ati “Abagore b’abasirimukazi baraza bakansaba umuti wo guca imyeyo (gukuna) nkabasobanurira uko bikorwa, ariko usanga abenshi ari abansaba kujya kubibakorera, kuko nanjye ndi umugore mugenzi wabo nta kinegu kirimo mbaca amafaranga ubundi nkajya kubafasha uwo murimo”.

Uyu muvuzi yakomeje avuga ko nta giciro runaka yashyizeho ku bagore bashaka ko ajya kubafasha gukuna, ariko ngo ni hagati y’amafaranga ibihumbi 30 na 50 mu gihe cy’ukwezi kumwe, abasanga mu ngo zabo buri munsi cyangwa bakaza kumureba iwe mu rugo.

Gukuna ni umuhango wakorwaga kera mu Rwanda, ugakorwa n’abakobwa b’abangavu mu rwego rwo kugira ngo bazashimishe abagabo babo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina bamaze gushaka.Uyu muhango cyangwa se uyu muco, uko imyaka ihita indi igataha ugenda ucika.

Abagore batakunnye bakiri abangavu, basigaye bagana abavuzi gakondo bakabaha umuti bakoresha mu guca imyeyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages