Babitangaje nyuma y’ubushakashatsi bakoze ku byatumye isi ibonekaho amazi, ari nacyo cya mbere gituma abantu, inyamaswa n’ibimera bihaba.
Kugeza ubu mu mibumbe yose iri mu isanzure, Isi ni wo mubumbe wonyine wagaragaje ko ubuzima bushoboka kubera ko ufite amazi.
Inzobere zagaragaje ko amazi tubona ku isi byafashe imyaka ibarirwa muri za miliyari ngo aboneke, biturutse ku ihindagurika ry’ibinyabutabire byari biriho.
Ni amazi yabonetse binyuze mu kwihuza kwa hydrogène na oxygène biturutse ku mabuye n’umukungugu ndetse no mu bikoma by’iruka ry’ibirunga, birangira bikoze amazi n’inyanja tubona ari nayo soko y’amazi akoreshwa ku isi.
Nyuma yo gupima imibumbe yindi itandukanye iri mu isanzure ifite imimerere nk’iy’isi, babonye ko bishoboka ko hari imwe muri yo mu bihe biri imbere yazabonekaho amazi, bikaba byatuma abantu bajya guturayo.
Bavuze ko mu isanzure hari indi mibumbe iriho amabuye y’urutare, abonekamo ikinyabutabire cya hydrogène kimwe mu by’ingenzi mu bigize amazi. Kuri iyo mibumbe kandi hariyo ibikoma byinshi bituruka mu birunga byiganjemo umwuka mwinshi wa oxygène na wo uboneka mu mazi.
Bemeza ko nubwo bishobora gutwara igihe kinini ngo ibyo binyabutabire byihuze bibyare amazi, ariko bishoboka cyane kuko no ku isi bikekwa ko ariko byagenze ngo amaze ahaboneke.
Ubu bushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru Nature, buvuga ko abashakashatsi bagikomeje gukora icukumbura, kugira ngo babanze kumenya neza ikigero cy’iyo mibumbe ifite imiterere y’isi, n’uko byagenda ngo izo mpinduka zishoboke, amazi ahaboneke.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!