Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bwoko bw’inyoni bugera kuri 500 bwagaragaje ko 6% by’izo nyoni zikura zihinduka igitsina zavukanye.
Dominique Potvin uri mu bakoze ubu bushakashatsi yavuze ko imihindagurikire y’ibitsina mu nyoni ishobora kuba yoroshye cyane kuko izi nyoni zishobora guhinduka igitsinda ari na nkuru.
Yagize ati “Ibi bivuze ko guhinduka kw’igitsina mu nyoni bishobora kuba byoroshye kurusha uko twabitekerezaga kuko izi nyoni zishobora no guhinduka igitsina zikuze.”
Icyakora ubu bushakashatsi ntibawabashije kumenya impamvu itera izi nyoni guhinduka igitsina, gusa bikekwa ko byaba bifite aho bihuriye n’imihindagurikire y’ikirere ndetse n’ihumana ry’ikirere.
Ni ibintu bitari bisanzwe bimenyerewe mu nyoni kuko ubusanzwe guhinduka kw’igitsina bimenyerewe mu mafi ndetse na bimwe mu bikururanda nk’ibikeri, inzoka, imiserebanya, ingona zikiri nto n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!