00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hasabwa iminsi iri hagati ya 18 na 254 ngo umuntu amenyere gukora ikintu gishya: Ubushakashatsi

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 31 July 2023 saa 09:54
Yasuwe :

Ubushakashatsi bugaragaza ko bigoye ko umuntu ahindura ingeso cyangwa ibintu runaka yamaze gufata nk’akamenyero, nk’uko afata amafunguro, uko anywa inzoga, itabi, kugenzura amarangamutima ye n’ibindi ariko bikaba byoroshye ko agira akamenyero ko gukora ikintu gishya.

Ubwakozwe n’itsinda ry’abashakashatsi 2009 barimo uwitwa Cornelia Jaarsveld bugatangazwa ku rubuga rwa European Journal of Social Psychology, bugaragaza ko guhera ku minsi 18 kugeza kuri 254 umuntu aba amaze kugira akamenyero ko gukora ikintu gishya.

Bugaragaza ko hazamo ikinyuranyo cy’iminsi runaka bitewe n’uko hari ibintu byoroshye naho ibindi bikagorana guhita ubimenyera, ikigereranyo rusange gihurizwaho n’abantu benshi kikaba iminsi 66.

Urugero nk’ibyabuvuyemo bigaragaza ko ababukoreweho borohewe no kugira akamenyero ko kunywa ikirahure cy’amazi buri gitondo, kuruta gukora siporo ya ‘abdominaux 50’ mu gihe nk’icyo.

Urundi rugero rwatanzwe muri ubu bushakashatsi ni nk’umuntu ufite imodoka ye atwara hafi buri munsi, bugaragaza ko iyo ayinjiyemo agiye kuyitwara bitamusaba umwanya wo gutekereza ku kwambara umukandara wayo kuko ari ibintu bihita byikora bitewe no kibimenyera.

Ikigo gikora ubushakashatsi cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, National Institute of Health, cyo cyagaragaje ko mu gihe kumenyera ikintu gishya byoroshye, bitandukanye cyane n’uko bigoye kureka icyo wagize akamenyero.

Umuyobozi ushinzwe ishami rikora ubushakashatsi ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge muri iki kigo, Dr. Nora Volkow, yavuze ko gukora ikintu cyakubase cyangwa wagize akamenyero byongera umusemburo wa dopamine ugira akamaro gatandukanye mu mubiri harimo no kongera ibyishimo, ibisunikira abantu gukomeza gukora ibintu runaka byababase bakagorwa no kubicikaho.

Dr. Volkow yagiriye inama abantu bashaka gucika ku ngeso runaka yababase ariko bakaba bagorwa na byo, gufata ingamba zirimo kujya kure y’ahantu byaboroheraga gukorera ibyababase, guhindura uko babana n’abantu bakunda gukora icyo kintu bari kumwe bakaba banagabanya igihe bamarana na bo, ndetse no guhindura ibindi byose byaboroherezaga kugikora.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages