00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hashize igihe kingana iki umenye ko imyenge y’izuru idakorera icyarimwe?

Yanditswe na Migabo Panthera
Kuya 27 March 2026 saa 12:51
Yasuwe :

Izuru ryawe rigenda rihinduranya umwenge ucamo umwuka buri masaha make, bigakorwa bucece utabizi.

Iyi gahunda izwi nka nasal cycle, aho izuru rigenzurwa n’igice cy’ubwonko cyitwa olfactory bulb.

Nk’uko Livescience na National Institute of Health babivuga, umubiri wawe wohereza amaraso menshi mu gice kiri hagati y’amazuru, bigatuma uruhande rumwe rwaguka rukanyuramo umwuka mwinshi urundi rukaba ruto kandi umwuka unyuramo ukaba muke.

Muri icyo gihe, umwenge umwe w’izuru ufata akazi ko kwinjiza no gusohora umwuka mwinshi mu gihe undi uruhuka ari n’ako usohora kandi ukinjiza umwuka muke.

Mu masaha make, iyi myenge irasimburana, maze uwakoraga akazi kenshi ukagaharira undi na wo ukawakira.

Abahanga muri siyansi hari icyo babivugaho. Imwe mu mpamvu batanga ni uko guhinduranya umuyoboro w’umwuka birinda imyenge y’izuru kumagara, bishobora kugutera uburibwe mu mazuru.

Ubona ukuntu iyo urwaye ibicurane umwenge umwe ugafungana, bituma undi mwenge ukurya mu gihe uhumeka? Biterwa n’uko uba wabuze uwakira.

Abahanga na none bavuga ko iyi gahunda ari uburyo umubiri ukoresha bwo kwirinda indwara z’ubuhumekero kuko buri mwenge uhabwa igihe cyo kuruhuka.

Ikindi gitekerezo gishimishije ni uko iyi gahunda ya nasal cycle ituma tugira ubushobozi bwo kumva impumuro. Hari impumuro uhita utahura bikoroheye mu gihe izindi zifata umwanya.

Guhinduranya umuvuduko w’umwuka mu mazuru, byongera ubushobozi bwo gutahura impumuro nyinshi zitandukanye, bikagufasha guhumurirwa neza kandi bitakugoye.

Nasal cycle igenda ihinduka bitewe n’uko wicaye cyangwa uhagaze, ndetse n’imyaka ufite.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages