Hateganyijwe ubwirakabiri bw’ukwezi mu bice bimwe by’Isi

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 10 Mutarama 2020 saa 02:04
Yasuwe :
0 0

Abahanga mu by’isanzure bemeje kuri uyu wa 10 Mutarama abatuye mu bice bimwe by’Isi bari bubone ubwirakabiri bw’Ukwezi buzwi nka ‘Penumbral Lunar eclipse’.

Kimwe n’ubundi bwirakabiri bwose bw’Ukwezi, Penumbral Lunar eclipse iba igihe Izuba, Isi n’Ukwezi biri ku murongo umwe ariko Isi ikaba irimo hagati ku buryo ibuza imirasire y’izuba kugera ku kwezi.

Muri ubu bwirakabiri bw’ukwezi Isi ishobora kugukingiriza byuzuye aho ukwezi kugaragara gutukura cyangwa ikagukingiriza igice aho kugaragara gutukura igice kimwe.

Gusa kuba ubwoko bw’ubwirakabiri buri bube iri joro ari ubwitwa ‘penumbral lunar eclipse, abantu benshi ntibari bubashe kububona neza kubera ko Isi itari bukingirize ukwezi mu buryo bwuzuye cyangwa igice ahubwo, kuri bunyure mu gicucu cyayo gusa.

Ubu bwirakabiri biteganyijwe ko buri bugaragare hagati ya saa kumi n’imwe z’umugoroba na saa tatu z’ijoro mu bice bitandukanye by’Isi birimo Aziya, Australia,mu Burayi na Afurika.

Buri mwaka ugira inshuro 12 ukwezi kugaragaramo kuzuye ariko uyu mwaka wa 2020 ukaba ufatwa nk’umwihariko kuko bwo ukwezi kuzagaragara kuzuye inshuro 13.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza