00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Havumbuwe ikoranabuhanga rizafasha kugarura inyoni zazimiye

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 31 May 2026 saa 02:56
Yasuwe :

Abashakashatsi bo mu kigo cy’Abanyamerika cyitwa Colossal Biosciences batangaje ko bateye intambwe ikomeye mu bijyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga nyuma yo kuvumbura uburyo bwo guturaga amagi atariho igishishwa cy’inyuma akavamo imishwi ifite ubuzima nk’uko bigenda ku magi asanzwe ararirwa mu buryo karemano.

Iri koranabuhanga ryiswe ‘Colossal artificial egg system’ rishingiye ku gufata igi ryakuweho igishishwa, hagashyirwaho uburyo busimbura igishishwa, hanyuma igi rikajyanwa mu mashini zabugenewe zikarirarira kugeza rivuyemo umushwi.

Ubusanzwe, igi rifatwa nk’imwe mu nzira z’imyororokere zitangaje mu binyabuzima, kuko rifite ubushobozi bwo kurinda umushwi urimo imbere, kuwufasha guhumeka binyuze mu twenge duto turi ku gishishwa cyaryo, ndetse rikawurinda indwara.

Nubwo imashini zituraga amagi zisanzwe zihari, icyo zikora ni ugushyirwamo amagi akajya ahabwa ubushyuhe n’ibindi bipimo bikenewe kugeza umushwi uturazwe.

Ni mu gihe ubwo uburyo bushya bwa ‘Colossal artificial egg system’ bwo bushyirwamo igi ryakuweho igishishwa, hanyuma bugakomeza kugenzura no gutanga ibisabwa byose kugeza riturazwemo umushwi.

Igi rishyirwa muri iyo mashini riba rishobora kuba iry’inkoko cyangwa indi nyoni.

Abashakashatsi bamaze imyaka myinshi bagerageza kwigana uburyo karemano amagi aturagwamo kugira ngo bavumbure uburyo bushya bwo kororoka kw’inyoni mu ikoranabuhanga, ariko nta kinini bwari bwaragezeho uretse imashini zisanzwe zituraga amagi mu buryo busanzwe zifasha mu guturaga menshi gusa.

Ikinyamakuru National Geographic cyavuze ko ku itariki ya 19 Gicurasi 2026 ari bwo abashakashatsi bo muri Colossal Biosciences bateye iyo ntambwe aho amagi 26 yaturazwe hifashishijwe ubwo buryo bushya ndetse kugeze ubu imishwi yavuyemo ifite ubuzima bwiza.

Umuyobozi wa Colossal Biosciences, Ben Lamm, yavuze ko ubu buryo bushobora kuzafasha mu kugarura inyoni zazimiye ku Isi, zirimo nk’inyoni ya Moa yo muri Nouvelle-Zélande ndetse na Dodo yabaga mu Birwa bya Maurice.

Ati “Ntabwo tugamije gusa gusubiramo igi uko ryari risanzwe, ahubwo turimo kuryubaka bushya kugira ngo turikoreshe mu ntego z’ubushakashatsi.”

Kugarura izo nyoni zazimye, bivuze ko bakoresha amakuru ajyanye nazo yo mu turemangingo ndangasano yaboneka ku bisigazwa byazo, noneho hagakoreshwa ikoranabuhanga mu kubona andi magi avamo izo nyoni.

Nubwo iyi ntambwe ifatwa nk’ingenzi cyane, umushakashatsi witwa Vincent Lynch yavuze ko hari ibindi bitarakorwa mu kugarura inyoni zazimye kera cyangwa kurengera iziri mu byago byo kuzimira, kuko icyavumbuwe ari uburyo bwo kurarira igi ritariho igishishwa rikavamo umushwi byonyine.

Havumbuwe uburyo bwo guturaga amagi buzafasha kugarura inyoni zazimiye zirimo izitwaga Dodo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages