00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Havumbuwe ko ifarasi ishobora gutandukanya umuntu ubabaye n’uwishimye

Yanditswe na

Umutoni Rosine

Kuya 18 February 2016 saa 08:14
Yasuwe :

Iyo ifarasi ibonye umuntu ubabaye, imurebana amaso y’imbabazi, ndetse n’umutima wayo ugatera cyane, ibi byavumbuwe n’abashakashatsi bo mu Bwongereza bifashishije amafoto.

Hifashishijwe amafoto y’abagabo babaye n’abishimye, abahanga bo muri Kaminuza ya Sussex mu Bwongereza barekanye ko ifarasi zororerwa mu ngo, zibabara iyo zibonye abantu bababaye.

Ikinyamakuru ‘Biology Letters’ dukesha iyi nkuru, kivuga ko abakoze ubu bushakashatsi bifashishije amafoto 28 y’abantu bagaragaza ishavu mu maso.

Icyagaragaye ni uko ifarasi yarebanaga impuhwe ku muntu ibona ku ifoto ashavuye.

Abo bashakashatsi banapimye umutima w’ifarashi igihe bazerekaga ayo mafoto, bigaragaza ko iyo zerekwaga ifoto y’umuntu ubabaye, umutima wateraga cyane kurusha uko usanzwe.

Uko kubabara iyo zibonye abantu bababaye, byanagaragaye ku mbwa ku buryo byazanye ikibazo cyo kumenya uburyo kubana n’abantu bihindura imyifatire y’inyamaswa.

Ifarasi ishobora kubona umuntu ikamenya ko ababaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages