Nubwo ari two twonyine mu nyamabere zifite ubushobozi bwo kuguruka mu buryo bwuzuye, amateka y’inkomoko yatwo yari amaze igihe ari urujijo ku bashakashatsi. Uyu munsi habarwa amoko 1500 y’utu tunyamaswa ku Isi.
Ubushakashatsi bunini bwakozwe buhuza isesengura ry’uturemangingo (genome) n’ibimenyetso by’ibinyabuzima byabayeho kera, bwatanze ibisobanuro bishya ku mateka y’ibi biremwa.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko twaba twaragaragaye mbere ku Mugabane w’u Burayi hashize imyaka hafi miliyoni 65, nyuma gato y’ikiza gikomeye cyarimbuye amoko menshi y’ibinyabuzima birimo na dinosaur.
Nyuma twaje gukwira ku Isi hose, bitandukanye n’uko mbere abahanga bamwe babitekerezaga ko twaba twaraturutse muri Amerika y’Amajyaruguru, Aziya cyangwa Afurika.
Abashakashatsi bakusanyije amakuru y’uturemangingo tw’uducurama 103, ahagarariye imiryango 21 izwi y’ibi biremwa. Banasesenguye ibisigazwa by’uducurama 44 twabayeho kera, kugira ngo bakore uburyo twagiye twororoka.
Basanze kandi ubushobozi bwo gukoresha amajwi yo mu rwego rwo hejuru (echolocation), bufasha izi nyamaswa kumenya aho ziri no guhiga mu mwijima w’icuraburindi, bwarabayeho mu myaka ibarirwa muri za miliyoni ishize.
Prof. Sonja Vernes wo muri Kaminuza ya St Andrews muri Écosse, umwe mu bayoboye ubu bushakashatsi, yavuze ko guhuza ubushobozi bwo kuguruka no gukoresha amajwi mu buryo bwihariye byahaye uducurama amahirwe yo kwigarurira ahantu hatari hamenyerewe n’izindi nyamaswa.
Ati “Kuguruka byadufashije kujya mu kirere, na ho gukoresha amajwi mu buryo budasanzwe byatumye tubona amahirwe yo guhiga nijoro no guhugira ahantu hatari izindi nyamaswa nyinshi zishaka amaramuko.”
Ubushakashatsi bugaragaza ko uducurama twagaragaye ku Mugabane w’u Burayi nyuma y’uko ikibuye kinini kigonze Isi mu myaka miliyoni 66 ishize, byatumye inyamabere nyinshi zigabiza Isi.
Nyuma y’aho inyamaswa z’inyamabere zatangiye kwiyongera cyane, uducurama twageze no muri Afurika, maze iyo migabane yombi iba ahantu h’ingenzi mu mateka y’iterambere ryatwo.
Antarctique ni wo mugabane wonyine uducurama tutigeze tubaho. Uyu munsi tubarwa mu nyamaswa zigize umugabane munini w’inyamabere ku Isi, kuko tungana na kimwe cya kabiri cy’inyamabere ku Isi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!