00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Havumbuwe ubundi bwoko bushya bwa Dinosaur

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 17 June 2023 saa 04:12
Yasuwe :

Ibisigazwa byabonwe n’abashakashatsi ku Kirwa cya Wight mu Bwongereza, byagaragaje ko hari ubundi bwoko bwa dinosaur bwabayeho ariko butari bwaramenyekanye.

Kuva mu 1865 ni ubwa mbere kuri icyo kirwa hari hongeye kuvumburwa ubwoko bushya bwa Dinosaur bivugwa ko zifite inkomoko mu muryango wa "ankylosaur" nk’uko byatangajwe mu nkuru ya BBC.

Ubwoko bw’izi dinosaur bwahawe izina rya Vectipelta barretti nk’uko bigarukwaho na Prof. Paul Barrett wamaze imyaka 20 akorera Inzu Ndangamurage ya Amateka i Londres ndetse abashakashatsi bavuze ko ubu bwoko bwatungwaga no kurya ibimera gusa.

Ibisigazwa by’izi dinosaur byavumbuwe mu bitare by’amabuye bimaze imyaka ibarirwa hagati ya miliyoni 66 na 145.

Abashakashatsi bagaragaje ko ubwoko bavumbuye hari ibyo buhuriyeho n’ubwa dinosaur zo mu muryango wa ankylosaur bwigeze gutahurwa ku kirwa Wight bugahabwa izina rya "Polacanthus foxii" ariko bagahamya ko mu by’ukuri nta sano ya hafi ubwo bwoko bwombi bufitanye.

Si ibyo gusa kuko hanatangajwe ko ubwoko bwavumbuwe bufite ibyo buhuriyeho n’ubundi na dinosaur zo mu muryango wa ankylosaur zavumbuwe mu Bushinwa, bikaba bitekerezwa ko zagiye ziva muri Aziya zikajya mu Burayi mu myaka yo hambere.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byasohotse mu kinyamakuru cya Systematic Palaeontology aho itsinda ryabukoze rivuga ko site ya Wessex Formation bavumbuyeho ibisigazwa bya dinosaur, yabaye isoko ifasha mu gukomeza gutahura byinshi kuri izi nyamaswa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages