Uyu musemburo ubusanzwe ufatwa nk’uw’urukundo. Niwo utuma umuntu yiyumvamo undi ku kigero cyo hejuru. Uyu musemburo kandi urinda umuntu guhangayika.
Ubushakashatsi buherutse gusohoka mu kinyamakuru cyandika ku buzima, Endocrine Society’s Journal of Clinical Endocrinology & Metabolism, bwagaragaje ko ku bagabo bashurashura cyane, umusemburo wa oxytocine uba ari mwinshi cyane.
Ibyo bivuze ko habayeho kuwugabanya ku bagabo nk’abo babaswe n’imibonano mpuzabitsina, byabafasha koroherwa.
Abakoze ubushakashatsi, bafashe ibipimo by’amaraso by’abagabo 64 babaswe n’imibonano mpuzabitsina ndetse n’abandi 38 badafite icyo kibazo.
Byaje kugaragara ko mu bagabo babaswe n’imibonano mpuzabitsina, umusemburo wa oxytocine uri hejuru cyane ugereranyije n’abandi basanzwe.
Kubatwa n’imibonano mpuzabitsina bisobanurwa nk’imyitwarire yo gukunda imibonano mpuzabitsina bidasanzwe.
Abakoze ubushakashatsi, bahise bafata abagabo 30 mu babaswe n’imibonano mpuzabitsina barabigisha bagamije kubafasha guhindura imyumvire.
Mu minsi bamaranye, byagaragaye ko urugero rwa oxytocine mu maraso yabo rwamanutse cyane ugereranyije na mbere.
Andreas Chatzittofis wigisha muri University of Cyprus Medical School na Umea University yagize ati “Twasanze abagabo bafite imyitwarire idasanzwe ku mibonano mpuzabitsina baba bafite imisemburo myinshi ya oxytocine.”
“Ubuvuzi twabahaye bwo guhindura imyitwarire bwabafashije mu kugabanya ububata bw’imibonano mpuzabitsina. Ibi bishobora gutuma mu minsi iri imbere hakorwa n’imiti ijyanye n’ibyo.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!