00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hilda Baci yaciye agahigo ko kumara amasaha 100 atetse

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 16 May 2023 saa 07:04
Yasuwe :

Hilda Effiong Bassey benshi bita Hilda Baci, umutetsi wo muri Nigeria ari kuvugwa ibigwi mu gihugu no hanze yacyo nyuma yo kumara amasaha 100 atetse.

Hilda Baci w’imyaka 27 yahise akuraho agahigo kari gafitwe n’umutetsi wo mu Buhinde Chef Lata Tondon wamaze amasaha 87 n’iminota 45 atetse.

Uyu mutetsi yatangiye guteka ku wa kane w’icyumweru gishize saa Cyenda z’umugoroba za tariki 11 Gicurasi 2023 kugeza saa cyenda mu zo ku wa 15 Gicurasi.

Hilda Baci yari yihaye intego yo kumara amasaha 96 atetse, gusa yahisemo kuyongera nyuma yo kubona uburyo ashyigikiwe n’abantu benshi bari hanze y’igikoni cye.

Bamwe mu bashimiye uyu mukobwa barimo Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari, wavuze ko ibyo Hilda Baci yagezeho bifite igisobanuro gikomeye ku gihugu n’urubyiruko muri rusange.

Ati “ Umuhate no kwihangana kwa Hilda byazanye inyungu n’umwihariko ku biribwa byo muri Nigeria. Ubu ni ikirangirire mu muco, kandi ndizera ko iki gikorwa kizatera ishema urubyiruko rwo muri Nigeria ndetse no hanze yarwo.”

Kugeza ubu Guinness World Records yavuze ko igiye gusuzuma neza ibyakozwe n’uyu mutetsi kugira ngo yemeze ko yaciye agahigo.

Hilda Baci yatetse bimwe mu biryo bikunzwe na benshi muri Nigeria ndetse bimwe mu byo yatetse byahawe abashyitsi bari bitabiriye iki gikorwa.

Umuyobozi w’Umujyi wa Lagos, Babajide Sanwo-Olu, yasuye ahaberaga iki gikorwa ku wa 14 Gicurasi 2023 , ndetse uyu mutetsi yanakiriye ubutumwa buvuye kuri Visi Perezida wa Nigeria, Yemi Osinbajo.

Hilda Baci yari yemerewe umuntu umwe umufasha umwe igihe bibaye ngobwa, agafata ikiruhuko cy’iminota itanu buri saha, ndetse yari afite umuganga umwitaho ndetse n’umukorera massage muri icyo gihe cy’akaruhuko.

Ubwo Hilda Baci yari amaze amasaha 96 atetse abantu bari hanze y'igikoni cye bamusabye kongeraho andi masaha ane nabo bakomeza kumuririmbira
Hilda Baci yari yihaye intego yo kumara amasaha 96 atetse aza kuyarenza
Hilda Baci yakuyeho agahigo kari gafitwe n'umuhinde Lata Tondon wamaze amasaha 87 n’iminota 45 atetse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages