00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hitler Mussolini yatsinze amatora muri Peru

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 October 2026 saa 09:19
Yasuwe :

Umugabo witwa Hitler Mussolini Simeon Flores yatorewe kuyobora Akarere ka Queropalca muri Peru, nyuma yo gutsinda amatora ku kinyuranyo gito cy’amajwi.

Uyu mugabo w’imyaka 45 yari umukandida w’ishyaka Ahora Nación, akarere yatorewe kuyobora kari mu gace kitaruye ko mu misozi ya Andes.

Simeon yatowe n’abaturage 229, arusha amajwi 25 gusa umukandida w’ishyaka Renovación Popular Perú, waje ku mwanya wa kabiri muri ayo matora.

Imibare y’urwego rushinzwe amatora muri Peru yagaragaje ko abaturage barenga gato 700 bitabiriye itora. Simeon yabonye amajwi agera kuri 34% by’ay’abatoye, bituma aza imbere y’abo bari bahanganye ku mwanya w’ubuyobozi bw’akarere.

Nubwo yatorewe kuyobora akarere gatuwe n’abantu batageze ku 1.000, amazina ye yatumye iby’ayo matora bivugwa cyane ku rwego mpuzamahanga, kurusha uko ubunini bw’ako karere bwari gutuma byitabwaho.

Amazina abiri abanza y’uyu muyobozi ni Hitler na Mussolini, ahuye n’ay’abanyagitugu babiri bazwi cyane mu mateka y’u Burayi, Adolf Hitler na Benito Mussolini.

Igitangazamakuru cyo muri Peru cyitwa Perú21 cyatangaje ko kuba uyu mukandida afite amazina ahuye n’ay’abo bayobozi byatumye ukwiyamamaza kwe kuba ikintu cyakuruye abantu benshi.

Cyagaragaje ko Hitler na Mussolini bari mu bantu bazwi cyane mu butegetsi bw’igitugu bwabaye mu Burayi mu kinyejana cya 20. Ayo mazina ni yo yatumye abantu bo hanze ya Peru na bo bashishikazwa n’uyu mukandida.

Nk’uko amakuru ari ku mwirondoro w’umukandida abigaragaza, Simeon yavukiye muri ako karere ka Queropalca, gaherereye mu Ntara ya Huánuco, hagati muri Peru.

Ako karere kari ku ntera y’ibilometero bigera kuri 360 uvuye i Lima, umurwa mukuru w’igihugu. Ni muri ako gace yavukiyemo uyu mugabo yatorewe inshingano zo kuyobora abaturage.

Icyakora, ibitangazamakuru byo muri Peru byagaragaje ko atari ubwa mbere umuntu witwa Hitler atorerwa kuyobora urwego rw’ibanze muri icyo gihugu.

Mu 2018, Hitler Guesclin Alba Sánchez yatorewe kuyobora Yúngar. Bivugwa ko yatsinze umukandida bari bahanganye witwa Lenin Vladimir Rodríguez Valverde, nyuma yo kwiyamamaza akoresha intero igira iti “Ndi Hitler mwiza.”

No muri Namibia, umunyapolitiki witwa Adolf Hitler Uunona yakuruye abantu benshi mu 2020, ubwo yatsindaga amatora y’inzego z’ibanze.

Namibia yakolonijwe n’u Budage. Amazina nka Adolf n’andi akomoka mu rurimi rw’Ikidage asanzwe ahaboneka. Kuba Uunona yari afite amazina ahuye n’aya Adolf Hitler na byo byatumye intsinzi ye ivugwa cyane, nk’uko byagenze kuri Simeon muri Peru.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages