00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Ubukwe bwa Ndayitegeye n’umugore ufite ubugufi bukabije bwahuruje imbaga (Amafoto)

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 12 January 2019 saa 03:49
Yasuwe :

Ibirori biratashye! Ubukwe bwa Ndayitegeye Aaron na Mukeshimana Josée bo mu Karere ka Huye bwitabiriwe bidasanzwe, n’ubwo umukobwa arusha umusore imyaka 15 y’amavuko ndetse akaba anafite ubumuga bw’ubugufi bukabije.

Urukundo hagati ya Ndayitegeye na Mukeshimana rumaze igihe gisaga umwaka rusagambye kugeza aho batunguranye bagatumira inshuti zabo n’imiryango mu birori byo kurushinga.

Benshi bakibona impapuro z’ubutumire zisakazwa ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane WhatsApp babanje kugira ngo sibyo, babyemezwa n’uko aba bombi babihamirije itangazamakuru.

Ubu bukwe bwatashywe kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Mutarama 2019, aho gusaba no gukwa byabereye mu Ngoro Ndangamurage y’u Rwanda i Huye, gusezerana imbere y’Imana bibera kubera mu rusengero rwa ADEPR Paruwasi ya Taba.

Imihango yo gusaba no gukwa yari kuba saa tatu za mu gitondo ariko biza kwigizwa inyuma bitangira saa saba, kubera kubura ubushobozi ku ruhande rw’umusore bityo bagakora urugendo runini n’amaguru.

Abantu bamwe babonye umusore ataraza bari batangiye kujujura ko yabenze umukobwa, ariko bakirema agatima kubera ko basezeranye mu mategeko ku wa kane tariki 10 Mutarama 2019.

Ku ruhande rw’umusore n’umukobwa bose baherekejwe n’abantu nibura 100 kuri buri ruhande n’abandi nka 50 bitabiriye batumiwe barimo n’abaje gushungera.

Uraranganyije amaso urabona mu batashye ubu bukwe, akanyamuneza kari kose ku ruhande rw’umusore n’umukobwa by’umwihariko ku batumirwa banyuzamo bakaryana inzara, ubona ko hari abo ubu bukwe bwatangaje cyane.

Ndayitegeye afite imyaka 25 y’amavuko naho Mukeshimana akagira 40. Mu gihagararo bombi ntibareshya, kuko uyu mukobwa afite ubumuga bw’ubugufi bukabije, aho yemeza ko ari munsi ya metero.

Mukeshimana asanzwe atuye mu Murenge wa Mbazi naho Ndayitegeye aba mu wa Huye ari naho bazatura nyuma yo gukora ubukwe.

Mukeshimana akora mu Nzu Ndangamurage i Huye aho yigisha abanyeshuri akanatembereza abahasura, agahembwa 70 000 FRW ku kwezi, naho umugabo we atwara abagenzi ku igare, bamwe bita abanyonzi.

Uyu mukobwa aherutse kubwira IGIHE ko hashize umwaka umwe bamenyanye kandi umusore yamubwiye ko amukunda kuko ari Imana yamumweretse bityo nawe amwiyumvamo.

Abashyitsi bakiranywe ubwuzu
Mu muhango wo gusaba byari binogeye ijisho
Abana nibo bahaga ikaze abitabiriye ubukwe
Mukeshimana (uri hagati) yari yambariye ibirori
N'iyonka ntiyatanzwe, hari n'abari bagiye gushungera
Imiryango yari yakoranye
Gusaba no gukwa byabereye ku Ngoro y'Igihugu y'Umurage w'u Rwanda i Huye
Imihango yakozwe mu buryo gakondo
Ni ubukwe bwitabiriwe bidasanzwe
Mbere y'uko abageni bagera mu byicaro bateguriwe
Itorero ryabyigiye abageni
Mu gihe cyo gutanga impano byari bishyushye
Byari binogeye ijisho ariko ni n'ibirori byatangaje benshi
Ndayitegeye Aaron na Mukeshimana Josée bicaye mu myanya y'icyubahiro
Kugira ngo basangire ku kirahuri, byasabye ko umugabo aba yicaye, umugore ahagaze
Byari ibirori by'akataraboneka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages