Ubwirakabiri bw’ukwezi (Blood moon eclipse), bubaho iyo Ukwezi kwanyuza inyuma y’Isi, kugakingirizwa nayo. Ibi bibaho igihe Izuba, Isi n’Ukwezi biri ku murongo umwe, cyangwa byegeranye cyane ariko uyu mubumbe utuwe n’abantu ariwo uri hagati.

Uku kwezi guhinduka umutuku cyangwa ikigina ndetse kuba umukara kubera ko hari imirasire y’izuba iba iri kunyura mu Isi, ikagera ku kwezi, ibara kuba gufite niryo rituma bakwitirira amaraso (blood moon).

Biteganyijwe ko i Kigali Ukwezi kuzatangira guhinduka saa 7:14 z’ijoro, guhera saa tatu n’igice kugeza saa tanu n’iminota 13, ubwirakabiri bukazagaragara ku buryo bwuzuye, aho ibara ry’ukwezi rizaba ari umutuku wuzuye. Ku wa 28 Nyakanga saa saba na 28 kuzaba kwasubiranye ibara ryako risanzwe.

Urubuga Earth Sky ruvuga ko ubu bwirakabiri buzagaragara mu bice hafi ya byose by’Isi ukuyemo abatuye muri Amerika ya Ruguru, mu gihe muri Afurika, Uburasirasuba bwo hagati, Amajyepfo ya Aziya ndetse n’abaturiye Inyanja y’u Buhinde bizaba bigaragara neza bitewe n’uko ikirere kizaba kimeze.

Bitandukanye n’ubwirakabiri bw’izuba, kureba uku guhindura ibara k’Ukwezi nta bikoresho bihambaye bikenerwa, kuko nta bukana bwakwangiza amaso biba bifite.

Ubwirakabiri bw’Ukwezi buzongera kugaragara muri Amerika y’Amajyaruguru ku itariki 21 Mutarama 2019, bukazamara isaha imwe n’iminota ibiri.

Ku wa Gatanu mu masaha y'ijoro, Abanyarwanda bazabasha kureba ukwezi kwahindutse umutuku
Ku wa Gatanu mu masaha y'ijoro, Abanyarwanda bazabasha kureba ukwezi kwahindutse umutuku