Iyi ni yo mpamvu yaduteye gukomoza ku ibanga ryagufasha kudaheranwa n'ibihe bibi ahubwo ukisanga ufite akamunyenaza bigusabye amasegonda atarenga 12.
Dr. Hanson washinze ikigo cyitwa Wellspring for Neuroscience and Contemplative Wisdom, gifasha mu kungura abantu ubumenyi ku mikorere y'ubwonko, ubwo yari mu kiganiro TedxMarin, yavuze ko umuntu atakwitega kubaho ubuzima bwose atagize intekerezo mbi cyangwa ngo abure kwisanga mu bibazo runaka.
Agaragaza ko umuntu akwiye kugira ubushobozi bwo kwimura intekerezo ze akaziganisha aho abasha kugira akanyamuneza.
Nubwo yumvikana nk’aho ari make, amasegonda 12 arahagije kugira ngo ube wabashije kugera ku ibanga ryakubashisha kwikura mu bihe bitakuguye neza maze ukongera kugira akanyamuneza.
Nta kindi usabwa gukora mu gihe wisanze watakaje ibihe byawe by’akanyamuneza uretse gufata icyo gihe kigera ku masegonda 12, ugahindukiza intekerezo zawe ugerageza kuziganisha ku bintu byiza bigushimisha.
Uyu muhanga asobanura ko ugerageza kwibuka ibihe byiza wigeze gucamo kandi ibyo ukitoza kujya ubigira kenshi uko ugize intekerezo mbi.
Muri icyo gihe, ugerageza kwibuka aho wari uri wishima, abo mwari kumwe, icyabiteye, ibintu utazibagirwa icyo gihe n'ibindi byiza. Akenshi ngo umuntu ukoze uyu mwitozo, yisanga ari guseka.
Kumara ayo masegonda 12 utoza ubwonko bwawe, ukabumenyereza uwo mukoro wo kwivana mu mwuka mubi ujya mu bihe by’akanyamuneza, bibubashisha kwigobotora ibihe bibi bityo ntube waheranwa n’agahinda gakabije.
Bituma kandi muri ayo masegonda atarenze 12 ubasha gusubira mu bihe byiza bityo ntube wakwibasirwa n’indwara zishingiye ku buzima bwo mu mutwe zitoroheye benshi muri iyi minsi nk’uko bishimangirwa na Dr. Hanson.






Ibitekerezo 0