Mu gihe ku bantu usanga barangwa n’ubuhanga mu kwibuka ibyo babonye, imbwa zo zirangwa no kubasha kwibuka icyo zinukirije ku buryo mu mpumuro runaka y’ikintu cyangwa y’indi mbwa, zishobora kuhavana amakuru runaka.
BBC ivuga ko imbwa zishobora gutinda zirehana [zinukirizanya] cyangwa zigafata umwanya muremure wo kwihumuriza ahantu runaka, zigamije gukusanya amakuru mu buryo bwizewe nk’uko umuntu wasuye inzu ndangamurage afata umwanya uhagije akitegereza ibyo asanzemo akaba yanasobanuza kugira ngo abe abifiteho amakuru ahagije n’ubutaha nabibona ntazabiyoberwe.
Imbwa zifite imikaya mu mazuru yazo izifasha kwihumuriza ku rugero rwo hejuru ndetse zikaba zinashobora gukurura umwuka inshuro zirindwi mu isegonda rimwe mu gihe ziri kwihumuriza ikintu runaka.
Kwinukirizanya kw’imbwa hagati yazo rero bizifasha kumenyana. Imbwa z’imperume (ni ukuvuga ingabo), zikunda kwinukiriza ngenzi zazo ku kibuno mbere na mbere mu gihe ibicurakazi (iz’ingore) zo iyo zihuye n’izindi zibanza kwinukirizanya ku mutwe.
Nubwo zizwiho cyane ibyo kwinukiriza, zinabasha kubona cyane ndetse no mu gihe cy’ijoro, ariko kwinukiriza ni byo bizifasha kuba zamenya neza umuntu cyangwa ikintu zibonye kubera ko buri muntu cyangwa ikintu kigira impumuro yihariye.
Zibasha kumenya amakuru y’ibihe umuntu arimo, yaba yishimye, ababaye cyangwa se afite umujinya, ariko mbere na mbere zibanza gutahura uwo umuntu ari we.
Kumenyana rero ni cyo kiba cyihishe inyuma yo kwinukirizanya kw’imbwa kandi no mu gihe gisa no gusuhuza umuntu, niwitegereza uzasanga iba ishaka kumwihumuriza ku munwa no ku bindi bice bishobora kubika impumuro nk’aho ingingo zihurira, mu rukenyerero n’ahandi.
Si ngombwa kwibaza impamvu kwihumurizanya kwazo bikorwa zegeranye cyane cyangwa zegereye icyo zishaka kwihumuriza kuko uko zirushaho kwegera ni ko zirushaho kugira amakuru ahagije, ndetse uyu ni umwihariko ku nyamaswa zitandukanye z’inyamabere.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko imbwa zishobora kureha ahantu ibirenge by’umuntu zizi byakandagiye kabone n’iyo haba hakandagiye abandi bantu batanu inyuma ye.
Imbwa rero zishobora kumva impumuro imaze igihe kirekire ahantu, kandi ntibigirwa gusa n’izabitojwe ahubwo biri muri kamere yazo, ndetse zinagira uburyo bwo kubasha kumenya inzira yose zaciyemo bitewe n’inkari zigenda zisiga muri buri ntera runaka y’aho zaciye.





Ibitekerezo 0