Iyo baruwa iriho umukono wa Muhammad Ali wabaye ikirangirire mu mukino w’Iteramakofe, yagurishijwe muri cyamunara yabereye ahitwa Devizes mu Bwongereza.
Uwakoreshaga iyo cyamunara, Andrew Aldridge, yatangaje ko “Bidashidikanywaho Mohammad Ali yari umukinnyi ukomeye kurusha abandi naho Nelson Mandela akaba icyitegererezo mu kinyejana gishize.”
Iyo baruwa yanditswe n’Umuyobozi wungirije wa Hoteli Elangeni iherereye mu Mujyi wa Durban muri Afurika y’Epfo, aho Mohammad Ali yari acumbitse muri icyo gihe nawe ayishyiraho umukono.
Ba nyiri Henry Aldridge &Son, cyamunara yagurishije iyi baruwa, bavuga ko iyo baruwa yaguzwe n’Umunyamerika, aho bayishakagamo hagati y’ama-pound ibihumbi bitandatu (6,000£) n’ibihumbi umunani (8,000£).
Muhammad Ali watabarutse uyu mwaka, yageze muri Afurika y’Epfo nyuma gato y’urupfu rwa Chris Hani wiciwe iwe ahitwa Boksburg ku wa 10 Mata 1993.
Ali yitabiriye umuhango wo gusezera mu cyubahiro Hani, wabereye kuri sitade ya FNB muri Johannesburg tariki ya 19 Mata 1993, aho yageze maze abari bahateraniye bagasakuza baririmba bati ’Ali! Ali!
Chris Hani warwanyije cyane ivanguraruhu ryibasiye iki gihugu (Apartheid), yishwe arashwe na Janusz Waluś, ufite inkomoko muri Pologne, wari uzwiho gushyigikira amatwara y’ubutegetsi bw’abazungu bari barimitse iyo politiki y’irondaruhu.
Nyuma yo kwivugana Hani, Janusz Waluś, yatawe muri yombi akatirwa igihano cy’urupfu ariko aho iki gihano gikuriweho na leta ya Afurika y’Epfo, Janusz Waluś yahawe igihano cyo gufungwa burundu. Muri Werurwe uyu mwaka, Urukiko rukuru rwo muri iki gihugu rwatangaje ko uyu mugabo ashobora kurekurwa akamburwa ubwenegihugu agasubizwa iwabo, icyemezo cyajuririwe muri Nzeri 2016.



















TANGA IGITEKEREZO