Ubutumwa bw’urukundo umugororwa yanditse akabushyira mu icupa akarita mu nyanja mu gihugu cya Canada mu mwaka wa 1985 ryabonetse ku wa gatatu w’iki cyumweru mu gihugu cya Croatia.
Amakuru atangazwa na lepoint avuga ko umugororwa wo mu gihugu cya Canada yandikiye ubutumwa bw’urukundo inshuti ye, akabushyira mu icupa akarita mu nyanja ya Atlantique mu mwaka wa 1985, iri cupa ryagenze ibirometero 8000 rigera mu gihugu cya Croatia.
Ubutumwa bwari buri muri iyo baruwa buragira buti "Mary, uri umuntu w’igitangaza! Ndifuza ko twagirana umubano. Inshuti yawe iteka Jonathon.”
Yandikiwe Nouvelle-Écosse, agace kegereye inyanja ya Atlantique mu gihugu cya Canada.
Umunya Croatia Matea Medak Rezic w’imyaka 23 y’amavuko, ni we watoragaye iryo cupa, ubwo we na bagenzi be bari barimo gukora isuku ku cyambu cya Ploce kiri ku nyanja ya Adriatique.



















TANGA IGITEKEREZO