Abantu benshi ntabwo bwira badakarabye umubiri wose, yemwe hari n’abiyuhagira inshuro ebyiri cyangwa eshatu ku munsi ariko n’ubundi ugasanga hari ibice by’umubiri byirengagizwa nyamara ari ingenzi.

Urubuga tTopsante rwerekana ahantu 10 h’ingenzi hasa n’ahibagirana mu gukorerwa isuku, nyamara bishobora kuba byatera ibibazo bikomeye.

1. Inyuma y’amatwi

Ni byiza koga inyuma y’amatwi kuko iyo woga maze ho ukahirenganiza hahinduka indiri y’udukoko twangiza uruhu n’umubiri bityo bikaba byatera uburwayi.

2. Mu mukondo

Gukaraba neza mu mukondo buriya ngo si benshi babyitaho mu gihe cyo kwiyuhagira nyamara nubwo umukondo ari agace gato k'umubiri nako gakenera kugirirwa isuku kuko iyo bitabaye ibyo kajyamo udukoko twinshi dushobora gutera indwara.

Kugeza ubu abashakashatsi bemeza ko mu mukondo w’umuntu hashobora kubamo udukoko dusaga 1400 gusa twose ngo si ko ari udutera indwara.

3.Agahu ko ku gitsina cy’abagabo (prepuce)

Agahu ko ku gitsina cy’abagabo iyo kadakorewe isuku gahinduka indiri y’indwara nyinshi ndetse kakabasha no gutera kanseri y’inkondo y’umura igihe umugore akoranye imibonano mpuzabitsina n’umugabo utagasukura.

Inama zitangwa akenshi n’abaganga ni ukwikebesha (gusiramura) kugira ngo ako gace kibagirana mu kugirirwa isuku kaveho.

4. Hagati y’amano

Usanga hagati y’amano ari abantu bake bahakaraba bahitayeho, nyamara burya ngo naho hashobora kororokera udukoko dutera indwara zirimo nk’izifata uruhu n’izindi.

5. Mu mugongo (aho umuntu atishyikira)

Mu mugongo ni hamwe mu hantu abantu badakunda kwisukura uko bikwiye kuko baba batahishyikira, ariko abahanga mu by’ubuzima bagira inama abantu yo gushaka bagenzi babo bajya babafasha kuhagira neza aho batishyikira mu mugongo.

6. Hagati y’amatako

Ni byiza gusukura hagati y’amatako nk’ahantu hahora hikubanaho ndetse hakaza n’ibyunzwe.

7. Mu ntege

Mu ntege ntabwo abantu bakangukira kuhakaraba cyane kuko abantu batahitaho bitewe n'uko akenshi haba hakingiwe n’imyambaro baba bambaye.

8. Mu kibuno (anus)

Mu kibuno ni ngombwa kuhakaraba ndetse bibaye byiza uko umuntu amaze kwituma agomba kuhakaraba neza n’amazi meza n’isabune.

9. Mu gisenge cy’akanwa no ku rurimi

Hari abantu bagira kunuka mu kanwa nyamara bazira kuba batajya boza neza mu kanwa.

Burya ngo n'ubwo mu gisenge cy’akanwa hataba amenyo afataho imyanda ntibikuraho ko haba hari umwanda, mu gihe rero umuntu ari gusukura amenyo aba ari gombwa naho kuhageza uburoso bw’amenyo akahasukura. Ibyo bikanakorwa ku rurimi.

10. Ahantu hari igikomere

Abenshi iyo bakomeretse igisebe bakirinda amazi, nibyo ariko ntibikuraho ko ahakomeretse haba hakeneye gukorerwa isuku yabugenewe kuko iyo bidakozwe uburwayi buriyongera cyangwa hagatinda gukira.