00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibidasanzwe ku mugabo ufite igitsina gito ku Isi

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 2 March 2026 saa 03:22
Yasuwe :

Michael Phillips w’imyaka 38 y’amavuko yemejwe ko ari we ufite igitsina gito cyane kurusha abandi ku Isi ahita avuga ko yiteguye guhangana n’uwo ari we wese wakumva ashaka kujya mu marushanwa na we akamanura ipantaro akabigaragaza.

Uyu mugabo ukomoka muri Carolina y’amajyaruguru yicaranye n’umunyamakuru wa TMZ mu kiganiro avuga ko ashingiye ku bushakashatsi yakoze yumva atekereza ko ari umugabo urusha abanda bose ku Isi igitsina gito.

Michael Phillips yavuze ko akurikije igihe amaze arwaye ubu burwayi bwo kugira igitsina gito, ngo arashaka kugereranya igitsina cye n’icy’undi uwo ari we wese utekereza ko yaba afite igitsina gito kurushaho.

Michael Phillips avuga ko wenda adatekereza ko yakwandikwa mu gitabo cya Guinness World Records ngo ahabwe icyemezo nk’uhiga abandi mu kugira igitsina gito, ariko ngo ashobora kuba ari we uzabanza kugera muri iki cyiciro mu guhatanira amashimwe atangwa na Guinness Records.

Uyu mugabo ahamya ko abantu bafite amatsiko yo kubona igitsina cye, ariko ntabwo bajya bakeka ko bamubona mu mashusho anyuzwa ku rubuga rwa OnlyFans rucuruza amashusho y’urukozasoni.

Yavuze ko iyo igitsina cye cyafashe umurego kiba kingana n’urutoki rw’agahera.

Ubushakashatsi bwakozwe n’umuhanga Veale afatanyije na bagenzi be, bugasohoka muri 2015 bwarakorewe ku bagabo basaga ibihumbi 15, bugaragaza ko nibura uburebure bw’igitsina gabo cyafashe umurego bubarirwa hagati ya santimetero 12 na 14.

Phillips yavuze ko nta muntu wamuhiga ku kugira igitsina kigufi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages