Abo baturage bagaragara mu bihugu nka Niger, Cameroon, Nigeria, Chad na Repubulika ya Centrafrique.
Mu 2018 The Guardian yatangaje ko abagabo bo muri ubwo bwoko bivuga ibigwi ko bari mu bagabo b’uburanga Isi ifite, ku buryo bituma bamara n’amasaha menshi ku munsi bireba mu kubungabunga ubwo buranga bwabo bakanagendana indorerwamo.
Ibyo birori bategura buri mwaka byiswe ‘Gerewol’, abagabo babyitabira baba bisize ibirungo by’ubwiza birimo n’ibihindura amenyo yabo agasa umweru, bakanambara imyenda y’indobanure ndetse n’amakamba y’ubwoko butandukanye, bakongeraho n’ibindi birimo amababa y’inyoni ya Autruche bambara mu mutwe ngo abongerere uburebure, byose bakabikorera kureshya abagore batari ababo.
Mbere y’uko ibyo birori bitangira, abagabo bajya mu marushanwa yabyo bibatwara nibura amasaha atandatu yo kwitegura, ndetse n’imyiyerekano mu mbyino.
Muri iyo myiyerekano, umugore witabiriye ibyo birori aba afite uburenganzira bwo kureba mu bagabo biyerekana niba hari uwo yishimiye waba umugabo we wa kabiri, ku buryo iyo babashije kubikora mu ibanga umugabo wa mbere wa wa mugore ntabimenye, nyuma umubano w’abo babiri na wo wemerwa.
Gusa ibi ntibikuraho ko hari abagabo bo muri ubwo bwoko baba badashaka kwibwa abagore, ku buryo bo badatuma abagore babo bitabira ibyo birori.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!