00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibidasanzwe kuri Bharat Jain wahindutse umunyemari kubera gusabiriza

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 11 July 2023 saa 07:51
Yasuwe :

Umugabo witwa Bharat Jain usanzwe ari mu bantu basabiriza mu Buhinde, amaze kuba ikimenyabose kubera gutangaza benshi bibaza impamvu asabiriza kandi afite imitungo ifite agaciro ka miliyoni 1$ (asaga miliyari 1,1Frw).

Inkuru y’uyu mugabo imaze iminsi ivugwa n’ibitangazamakuru mpuzamahanga byiganjemo ibyo mu Buhinde.

The Financial Express ivuga ko uyu mugabo buri kwezi yinjiza amafararanga y’amarupe akoreshwa mu Buhinde ari hagati ya 60,000 na 75,000, ni ukuvuga amanyarwanda ari hagati y’ibihumbi 842 n’arenga miliyoni imwe.

Mu Buhinde kimwe n’ahandi ku Isi ni ibintu bisanzwe kubona abantu basabiriza ku muhanda babitewe n’ubukene bakabikora nk’uburyo bwo gushaka amaramuko, gusa siko bimeze kuri Jain kuko we amafaranga abona ayashora mu bikorwa birimo n’ubwubatsi bw’inzu zihenze kandi ntareke gusabiriza.

Uyu mugabo yavukiye mu muryango ukennye bituma atabasha kugira amashuri yiga, ibyatumye ahitamo gusabiriza abigira akazi ke ka buri munsi ubu kamutunze we n’umugore we ndetse n’abana babo babiri b’abahungu.

Ikinyamakuru The Economic Times nacyo cyandikira mu Buhinde cyatangaje ko Bharat Jain n’ubwo ari mu batunze agatubutse bitamubuza kujya gusabiriza ku Mihanda y’i Mumbai, ndetse akaba abayeho neza kuko usibye kuba afite inzu nziza yo guturamo anafite izikodeshwa, mu bihe bitandukanye abo mu muryango we bakaba baramusabye kureka gusabiriza ariko yanga kubumvira.

Iyi ni imwe muri ‘apartments’ zubatswe na Bharat Jain akoresheje amafaranga yakuye mu gusabiriza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages