Medina yavukiye muri Peru ku wa 23 Nzeri mu 1933. Kugeza ubu yihariye kuba ari we waciye agahigo ko kubyara akiri muto, ibyagiye byemezwa n’inyandiko zitandukanye zishingiye ku bushakashatsi.
Inkuru ya Medina yakwirakwijwe bwa mbere n’Ikinyamakuru The San Antonio Light cyandikira muri Texas, ku wa 16 Nyakanga mu 1939. Ibi byahagurukije abiganjemo abashakashatsi kugira ngo hamenyekane amakuru acukumbuye kuri we.
Iyi nkuru yabaye gikwira mu nyandiko z’ubushakashatsi ndetse mu bihe bitandukanye ikorwaho ibyegeranyo bishingiye kuri siyansi n’ubumenyamuntu.
Lina Marcela Medina de Jurado uyu munsi umaze kuba umukecuru ni umwe mu bana icyenda ba Tiburelo Medina na Victoria Losea.
Bijya kumenyekana ko atwite, ababyeyi be bamujyanye muri bimwe mu bitaro byo mu Mujyi wa Pisco nyuma yo kujya babona akomeza kubyimba inda, bamujyana nk’abagiye kumuvuza.
Abaganga batekereje ko ashobora kuba afite ikibyimba mu nda ariko baza kuvumbura ko atwite inda y’amezi arindwi, ibyemejwe na Dr. Gerardo Lozada wari mu itsinda ry’abaganga bamukurikiranye.
Bimwe mu byagaragajwe n’iryo tsinda ku bitangaje kuri Medina ni uko n’ubwo yari muto yari afite imyanya myibarukiro nk’iy’umugore mukuru ku buryo nta kibazo byari biteye no mu gihe cyo kumubyaza.
Medina yabyaye umwana w’umuhungu ufite ibilo 2.7, umwe mu baganga be amwita Gerardo.
Uyu mwana yakuze azi ko Medina ari mushiki we, ku myaka 10 ni bwo yaje gutungurwa no kumenya ko batavukana ahubwo ari nyina umubyara.
Uwo muhungu yaje gukura neza gusa aza kwitaba Imana mu 1979 afite imyaka 40, yicwa n’indwara ifata amagufa.
Inzego z’ubutabera muri Peru ni zo zemeje ko Lina Marcela Medina de Jurado yasamye inda nyuma yo gufatwa ku ngufu ataruzuza imyaka itanu.
Nyuma yo kubyara, yaje gukura abaho ubuzima busanzwe ndetse aza kuba Umunyamabanga mu Ivuriro "Lima Clinic of Lozada’’, aza no gushaka umugabo babyarana undi mwana w’umuhungu mu 1972.
Yakuze yanga kuvugana n’itangazamakuru ryahoranaga byinshi byo kumubaza buri uko rimubonye, aho nko mu 2002 nabwo yanze kuvugana n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!