00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibidasanzwe kuri Nataliya Kuznetsova, umugore wahindutse nk’umugabo ku bwo guterura ibyuma

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 13 March 2023 saa 02:45
Yasuwe :

Nataliya Kuznetsova ni Umurusiyakazi wakoze imyitozo ngororangingo mu buryo budasanzwe, ibyatumye umubiri we uhinduka nk’uw’abagabo ndetse benshi bakibeshya ko atari umugore.

Nyamara ni umugore wubatse ndetse kuba ateye atyo si ibintu byapfuye kwizana gutyo gusa. Yize mu Ishuri rya Moscow State Academy of Physical Culture, asorezamo amasomo ajyanye n’imyitozo ngororangingo mu 2013.

Uyu mugore ukoresha amazina ya ‘nataliya.amazonka’ ku rukuta rwe rwa Instagram agakurikirwa n’abasaga miliyoni, bamwe mu bamukurikira bashyira ibitekerezo bitangaje ku mafoto ye mu rwego rwo kumugaragariza ko ateye mu buryo butamenyerewe ku bagore.

Hari nk’uwitwa ‘erryrollins’ wagize ati “Tekereza uyu musozi w’umugore uramutse undi hejuru, watuma ntasinzira neza mu ijoro”.

Uyu mugore w’imyaka 31 ukora imyitozo ngororangingo mu buryo bwa kinyamwuga, yatangiye guterura ibyuma biremereye afite imyaka 14, atangira kwitabira amarushanwa afite imyaka 15 kuko zari zo nzozi z’ubuzima bwe.

Urubuga rwa Fitness Volt rugaragaza ko ibi byatumye yegukana ibihembo bitandukanye ku rwego mpuzamahanga, kubera imbaraga ze zidasanzwe ndetse n’imiterere ye.

Nko mu 2019 yitabiriye Irushanwa ’Romania Muscle Fest Pro’ ryanatumye amenyekana cyane nubwo atari we wegukanye igihembo cy’umugore wubatse umubiri mu buryo budasanzwe kuko yaje ku mwanya wa kabiri igihembo cy’uwahize abandi kikegukanwa n’umugore witwa Monia Gioiosa.

Icyo gihe Nataliya Kuznetsova yasigaye mu mitwe ya benshi bitabiriye ibyo birori, kubera imyifotoreze ye idasanzwe.

Mu kiganiro kiri ku muyoboro wa YouTube witwa Mr Fanax, uyu mugore agaragarara avuga ko kuva yahinduka mu miterere, atari benshi bakimwisukira uko biboneye.

Kuznetsova avuga ku bibaza niba atiyumva nk’umugabo nyuma yo guhinduka kw’imiterere ye, muri iki kiganiro yavuze ko yizera ko umugore ashobora gukomeza kwiyumva neza nk’umugore, bidashingiye ku mpinduka zabaye ku miterere y’umubiri we, bityo ko na we akiyumva nk’abagore.

Yatangiye guterura ibyuma biremereye afite imyaka 14, ubu afite 31
Kuznetsova yasubije abibaza niba yiyumva nk'abagabo
Nataliya Kuznetsova, ni Umurusiyakazi ushyirwa ku rutonde rw'abagore ba mbere bakora imyitozo ngororamubiri ihindura imiterere yabo mu buryo butuma hari ababitiranya n'abagabo
Nubwo hari abamwitiranya n'abagabo, Nataliya Kuznetsova ni umugore ushikamye
Nataliya Kuznetsova avuga ko kuva yatangira gukora imyitozo ngororamubiri agahinduka mu miterere akagaragara nk'abagabo, abantu basigaye bamutinya ndetse bakamwitondera cyane
Mu bitekerezo byatanzwe n'abamukurikira kuri Instagram, hari uwavuze ko utararana n'umugore nk'uyu ngo usinzire neza
Imiterere ye yazanwe no guterura ibyuma ndetse no gukora indi myitozo ngororamubiri imenyerewe ku bagabo, biri mu byatumye afatwa nk'umwe mu bagore bake bubatse umubiri Isi ifite
Imiterere ya kigabo ya Nataliya Kuznetsova, ituma benshi batiyumvisha ko ari umugore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages