Uyu musore w’imyaka 45, akora n’ibindi bitangaza benshi birimo guteruza amafaranga izuru, kunywa itabi akoresheje izuru, guhindura ikaramu mu buryo budasanzwe, kuvuga nk’ibisimba n’ibindi.
Kuba Nsengiyumva akora ibintu bidapfa gukorwa na buri wese bituma hari bamwe mu baturage bamufata nk’umunyabufindo cyangwa se umutekamutwe.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko ibyo akora yatangiye kubyiga afite imyaka ibiri mu Kigo cya Carlos mu Gatenga.
Yagize ati “ Ibyinshi mu byo nkora birimo ibi by’amasiporo, guteruza amazuru no kuvuga nk’ibisimba nabyigiye kwa Carlos mu Gatenga nkiri umwana muto bitewe n’uko ababyeyi banjye bakimara gupfa nahajyanywe mfite imyaka ibiri uretse ko nyine hari n’ibyo njye ubwanjye ngenda nivumburira umunsi ku wundi.”
Aho Nsengiyumva agaragara mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, usanga abantu bahuruye ngo bihere amaso ibyo bintu bidasanzwe akora, ari nako bamuha amafaranga ngo abisubiremo.
Yagize ati “ Aka niko kazi kantunze kandi gatuma mbasha kubaho neza kuko ku munsi ntashobora gutahana amafaranga ari munsi y’ibihumbi bitanu nubwo yose ashirira mu nzoga.”
Akomeza avuga ko ababazwa cyane n’uko hari abamufata nk’umutekamutwe mu gihe we abifata nk’umwuga adateze kureka.
Gusa igitangaza benshi ni uburyo iyo ari kwereka abaturage impano ze akabona polisi, ahita akizwa n’amaguru.



















TANGA IGITEKEREZO