Mu 2013 Dail Mail yanditse ko iyi resitora iherereye mu Mujyi wa Taiyuan mu Ntara ya Shanxi muri Taiwan ari na ho yatangiye gukorera mu 2004, ikaba ikomeje no kwagura amashami mu bindi bihugu aho ubu imaze kuba ikimenyabose no mu Bushinwa.
Ibyo kunywa abakiliya babihabwa mu bikoresho byo mu bwiherero abagabo bihagarikamo.
Iyi resitora ikurura abiganjemo abakerarugendo bagana mu duce twose ikoreramo, yaba abajya gufatirayo amafunguro cyangwa se abagenda bagiye kureba ngo bemeze ko ibyo babona ku mbuga nkoranyambaga ari ukuri.
Mu kuborohereza bitewe n’uko abayikoramo batazi Icyongereza gitomoye, byatumye ba nyirayo bahitamo kugira ibyo bandikaho muri urwo rurimi kugira ngo abayigana boroherwe no gusobanukirwa byinshi byiganjemo n’ubwoko bw’amafunguro ayitangirwamo.
Dail Mail yavuze ko benshi mu bayisura babanza gutungurwa no kubona ubwiherero bwinshi mu buriro, mu gihe hari resitora zindi ziri nko mu Bushinwa zidafite ubwiherero bwo gukoresha mu buryo busanzwe.
Kimwe mu bidasanzwe byayibereyemo ni uko hari umwe mu bakiliya bigeze kuyigana yashaka kujya mu bwiherero agakoresha ubwo abona aho hafi atarasobanukirwa ko nabwo bwari ubwo kuriramo, bigatuma iyo resitora ifungwa ibyumweru bike.
Icyo kinyamakuru cyatangaje ko iyi resitora igeze mu bindi bihugu byo hanze y’Umugabane wa Aziya bishobora gufatwa nk’agahomamunwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!