00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibidasanzwe kuri Simon Parker utuye ku kirwa wenyine

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 21 August 2023 saa 02:13
Yasuwe :

Simon Parker wahoze ari umutekinisiye w’indege z’Igisirikare cy’u Bwami bw’u Bwongereza, ni we muturage rukumbi utuye ku Kirwa cya Flat Holm muri Wales, akaba ari icyemezo yafashe nyuma yo gupfusha inshuti ye magara bikamutera ibikomere byamugoye kubisohokamo.

Uyu mugabo w’imyaka 38 y’amavuko usibye kuba yita kuri icyo kirwa atuyeho wenyine, ajya akora akandi kazi karimo gusana ibyangiritse, gutanga ibinyobwa mu kabari afite kuri icyo kirwa ndetse akanagitemberezaho ba mukerarugendo bakigana.

Inkuru ya BBC yo muri Kanama 2023, igaragaza ko Simon Parker yavuze ko nyuma yo gupfusha inshuti ye byamuteye kwibura akumva ashaka guhindura ubuzima.

Ati ‘‘Nagiye gushaka ahantu hatuma numva ndi mu rugo, nagize icyuho muri njye, numvaga nkeneye kuhashaka.’’

Parker watangiye kuba ku Kirwa cya Flat Holm muri Werurwe 2023, yongeyeho ko yishimira kuba agituyeho kuko hamubereye ahantu heza hatumye yongera kumva ariho kandi ko ari kuba mu buzina bw’impinduka yishimiye.

Hari ubwo amara umunsi areba inyoni ndetse anatekereza ku kintu gishya yakora kuri icyo kirwa.

Ati ‘‘Kuba mbasha kubyuka nagera hanze nkumva aya majwi y’inyoni binzanira ibyishimo. Nzi ko mu kumererwa neza kwanjye nkeneye igihe n’urusobe rw’ibinyabuzima.’’

Simon Parker yavuze ko iyo utuye ahantu hatuwe n’abandi benshi bakuzengurutse uba udaha ibintu agaciro mu buryo bukwiye, aho nk’iyo ukeneye ibyo kurya uhita ujya guhaha, ariko ko nubwo atari ko bimeze ku kirwa atuyeho ari ho hantu hamuha kubona neza Isi mu buryo bwagutse.

IKirwa cya Flat Holm atuyeho ni hamwe mu hantu wafatwa nk’ahafite imihindagurikire mibi y’ibihe mu buryo budasanzwe ndetse hakaba hatari ibikorwa remezo nk’amashanyarazi cyangwa ngo bimworohere kubona amazi, hakaba ahantu hakorerwa ubushakashatsi kubw’umwihariko w’ibinyabuzima bihaba birimo inyoni za ‘gull’ zikunze gutura ku nyanja.

Simon Parker yatangiye kuba kuri iki kirwa kuva muri Werurwe mu 2023
Mbere y’uko Simon Parker ajya kuba kuri iki kirwa nta muntu wakibagaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages