Ubushakashatsi buherutse gukorwa na Kaminuza ya East Anglia bwagaragaje ko ubu buryo bushobora kugira uruhare mu kurwanya indwara yo gutinya kurya, izwi nka Anorexia.
The Telegraph yanditse ko ubu bushakashatsi bwakorewe ku barwayi barindwi, bukamara ibyumweru bigera ku icumi muri Norvège. Hifashishijwe ibiganiro bishamikiye ku byamamazwa kuri Televiziyo, filimi, amakuru ndetse n’imbuga nkoranyambaga.
Haganiriwe ku ngingo zirimo uburyo umugore agira ubushake bwo kurya, ibishobora kurakaza umugore n’ibyatuma agira amarangamutima, ndetse n’agaciro k’umugore hashingiwe ku muco.
Inyandiko yasohotse mu kinyamakuru Eating Disorders, yavuze ko abarwayi basanze ubu buryo bwo kuganira ku gaciro ku mugore bufite akamaro cyane mu kubagarurira ubushake bwo kurya.
Umurwayi umwe yavuze ko kugaragarwaho n’ibimenyetso by’indwara yo kugira ubushake buke bwo kurya, bishobora guterwa n’uko umuntu asanzwe yitwara. Iyi ndwara yo kugira ubushake buke bwo kurya, kenshi irangwa no kugira ibiro bike cyane, ubwoba bwo kubyibuha, umuhate mu kugabanya ibilo no kunanuka.
Abenshi mu barwaye iyi ndwara, bahora biyumva nk’abafite ibilo by’umurengera kabone n’ubwo baba bananutse ku buryo bugaragarira buri wese. Bakunda kwipimisha ibiro kenshi gashoboka, bakarya ibiryo bike cyane, kandi usanga barobanura ibyo kurya.
Bamwe uzasanga bakora imyitozo ngororamubiri ndetse hari n’abakoresha uburyo bwo kuruka ibyo bamaze kurya. Kenshi rero, ibi bishobora gutuma umuntu agira ingorane zo kurwara umutima, ndetse abagore bo bashobora kugira ikibazo cyo kubura imihango.
Bamwe mu bakunda kwibasirwa n’iyi ndwara, harimo abasiganwa ku maguru baba badashaka kwiremerera, abamurika imideri ndetse n’ababyinnyi bakunda guhora bafite igara rito ngo batabihiriza ababareba.
Mu buryo bumenyerewe mu guhangangana n’iyi ndwara, harimo ibiganiro ku kuvugurura imirire, ababyeyi bakagaburira abana babo ndetse abantu bagirwa inama yo kugana muganga kugira ngo abafashe.
Ubushakashatsi bwakozwe mu 2015, bugaragaza ko iyi ndwara yari irwawe n’abagera kuri miliyoni eshatu, kandi ikaba yiganje mu Burengerazuba bw’Isi.
Iyi ndwara yagaragaye cyane mu kinyejana cya 20, kandi ubushakashatsi bugaragaza ko mu 2013 yahitanye abagera kuri 600.



















TANGA IGITEKEREZO